Imibereho

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bashyikirijwe inzu 200 bubakiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byo mu 2023, binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Banki y’Isi.
U Rwanda rurimo gutegura uburyo bw’ubwishingizi bw’ikirere bushobora gutuma abakozi n’ibigo by’ubucukuzi babona inkunga yihuse mu gihe imvura nyinshi ihagaritse ibikorwa by’amabuye y’agaciro.
Komisiyo y’Imari n’Ubukungu mu Inteko Ishinga Anmategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge ku mibare itangazwa yerekana umubare w’abaturage bagejejweho amashanyarazi mu gihe hari abahawe akomoka ku zuba ariko imirasire itagikora.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko imiyoboro ya YouTube, ziri mu bibazo bikibangamiye gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko hari bamwe bazikoresha mu gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Buri mwaka tariki 29 Nzeri, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumenyekanisha no gukumira isesagurwa n'imenwa ry’ibiribwa (International Day of Awareness of Food Loss and Waste) hagamijwe gukangurira abantu, ibigo na za guverinoma kugabanya ibiribwa byangirika cyangwa bigasesagurwa.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Huye basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, gutanga amakuru no gufasha abaturage gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyasabye amakoperative yo mu Rwanda kurushaho kwigira, agakoresha umutungo n’amikoro byayo mu bikorwa byayo aho guhora ategereje inkunga ya Leta.
Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 wabereye mu Kagari ka Mbandazi, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, wibandwaho ubutumwa bwo kwirinda kunywa inzoga n'ibiyobwabwenge n’ibindi bibazo bishobora guterwa n’ubusinzi.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umugabo ukekwaho gutwika uruzitiro n’urugo birimo amatungo by’umuturanyi aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ari hagati y’imiryango yombi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko imirimo yo kubaka no kuvugurura umuhanda Nyagatare-Rwempasha yararangiye 100%.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka