Mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, harakomeje urubanza ruregwamo abantu umunani bashinjwa gutunda, gukwirakwiza no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikozwe mu kinyabutabire cya ethanol.
Perezida Paul Kagame yavuze ko isuku igaragara mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahanini yaturutse ku cyemezo Abanyarwanda bafashe cyo kuyigira inshingano zabo, aho gutegereza ko hari igihugu cyangwa umuterankunga w’amahanga uzabafasha kuyibungabunga.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano muri Gare ya Nyabugogo batera amabuye ku modoka barimo.
Mu itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, yavuze ko hari imishinga yitezweho kongera amazi mu Mujyi wa Kigali ho metero kibe ibihumbi 10 ku munsi, azaboneka bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere.