Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye, akaba n’umuyobozi mukuru wa komite y’ubujyanama mu bya tekinike (TAC) y'ikigo cy'akarere gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'intwaro nto (RECSA), yafunguye ku mugaragaro Inama ya 17 y’iyo Komite ihuriza hamwe abahagarariye Komite zo mu bihugu binyamuryango bya RECSA.