Inkuru Nshya

Umuhanzi Khalfan Govinda agiye gukora igitaramo cyo kumvisha abakunzi be imiziki mishya iri kuri EP ye yise ‘My Way’, mu birori byiswe ‘My Way EP Listening Party’.
Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’amatike azakoreshwa ku mukino izakiramo Black Bulls yo muri Mozambique, mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyasubitse by’agateganyo gahunda yo gufotora abaturage batarabona Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu), mu gihe gahunda nshya n’aho iki gikorwa kizabera bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Isukari ni kimwe mu bintu nkenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi kuko hari umubare w’abantu benshi bigoye ko umunsi washira batanyweye ikinti kirimo isukari haba ku kazi cyangwa murugo.
Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze ku gipimo cya 78%, abaturage bamwe bakiri mu bice byegereye ahakorerwa uyu mushinga basaba ubuyobozi kubafasha kwimuka, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwishakira ahandi ho gutura, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga bitazashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yazamutseho imyanya icyenda ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026, iba imwe mu makipe yazamutseho imyanya myinshi ku rwego rw’Isi muri uku kwezi.
Mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bari mu nshingano kugeza ku wa 7 Ukwakira 2026, abagore bagize 38%, barimo batandatu b'abaminisitiri.
U Rwanda rwinjije miliyoni 9,94$ asaga miliyari 14 Frw avuye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko yo hanze bipima toni 9,656 mu gihe cy’iminsi itanu.
U Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano 11 agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame, yakiriye Akanama k’Abahuza bo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka