Inkuru Nshya

U Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi hanashyirwaho Komisiyo ihuriweho igomba gukurikirana ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro byibanze ku bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% muri Kanama 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ibigaragaza.
Rwanda Premier League yatangaje ko yinjiye mu bufatanye n’Uruganda rwa Inyange Industries bugamije gushyigikira no guteza imbere Shampiyona ya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
Umwaka wa 2026 wabaye uw’ibyishimo kuri bamwe mu byamamare nyarwanda, aho abahanzi, abanyarwenya n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro bagaragaje imodoka nshya, bamwe baziguze ubwabo mu gihe abandi bazihawe nk’impano.
Richard Uwiragiye, umugabo wa Nyambo Jesca, yihanukiye asubiza abantu bakomeje kunenga uyu mugore nyuma y’uko Titi Brown aguze imodoka, bamwe bakavuga ko Nyambo azicuza ku kuba atarakomeje umubano w’urukundo bari bafitanye  ubwo  bombi ntaweruyengo yemeze ko bakundanaga.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko abageze mu za bukuru batagomba gufatwa nk’abagenerwabikorwa gusa, ahubwo bakwiye gukomeza kugira uruhare no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu nama nziza n’ubunararibonye bafite.
Umugaba mushya Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Laston Ngosa, yasezeranyije  ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, gukorana bya hafi mu rwego rwo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubu butumwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK MUBARAKH, yakiriye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura itsinda rya Ofisiye Bakuru baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Malawi bari mu rugendoshuri mu Rwanda.
U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, umutekano, imiturire, imiyoborere, umuco no kubungabunga ibidukikije.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka