Inkuru Nshya

Mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo kigera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu ntamuntu uragaragaraho iki cyorezo ndetze ko hakomeje gufatwa ingamba zinyuranye zo kwirinda.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yayoboye ibikorwa byo gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 byabereye i Grand Hyatt mu Mujyi wa Seoul.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri i Rabat muri Maroc, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Nasser Bourita anashyikira Umwami wacyo Mohammed VI, ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Izi ngamba zatanze umusaruro aho kuri ubu Umujyi wa Kigali watangaje ko abatega imodoka rusange biyongeyeho abagera ku bihumbi 30.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gushora imari mu bikorwaremezo , kubaka ubushobozi bw'abaturage no kwihutisha ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ari bimwe mu byafasha Afurika kubaka ubukungu burambye no guhangana n’ibibazo.
Mu mudugudu wa Munyinya mu kagali ka Ruri umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga abasore bane baje muri uyu mudugudu ahubatse umunara maze batangira gutwara bimwe mu bikoresho byawo bigizwe na bateri 12 ariko bateshwa bamaze kubipakira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, bakiriye Abanyarwanda baba muri Maroc, barimo abanyeshuri, abibutsa gukomeza indangagaciro  nyarwanda.
Tariki nk’iyi mu 1994 nibwo Ingabo za FPR zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe mu rugamba rwazo rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.