Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ryahuguye abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri, (ETEFOP TSS), mu Karere ka Musanze, ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi n'ingaruka zazo.