Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na bagenzi bo mu bihugu bitandukanye, byibanze ku gushimangira ubufatanye, anabagezaho ubusabe  bw’u Rwanda bwo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda nshya.
Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ho 1%, kigera kuri 8.25% kivuye kuri 7.25%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, by’umwihariko ryagizwemo uruhare n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati
Polisi y’u Rwanda yangirije mu ruhame ibiyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa bitemewe byafatanywe abaturage babicuruza mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ivangamutungo rusange ari bwo buryo bwakoreshejwe n’abantu benshi mu baseseranye mu 2025.
Brig. Gen. Ronald Rwivanga wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), yizeza gukorera mu mucyo no kurangwa n'ubunyamwuga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yerekanye ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri ibi bihe bikomwa mu nkokora n’imvugo z’urwango bityo ko hakwiye kugira igikorwa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori by'umunsi wahariwe ababyeyi bakuru ku ishuri rya Green Hills Academy
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ryahuguye abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri, (ETEFOP TSS), mu Karere ka Musanze, ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi n'ingaruka zazo.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta ya Vatican
Ingabo z’u Rwanda zakiriye inama ya 7 ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’ Uburusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare. Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026.