Inkuru Nshya

Dafroza Gauthier  wahirimbaniye ko abacyekwaho Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa, yitabye Imana azize uburwayi.
Ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro amasomo ku banyeshuri batangiye kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi bwa Gisirikare (Defence College of Health Sciences) rifite icyicaro mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye anashimira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo kwegukana intsinzi ebyiri zikurikirana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubutwererane y'iki gihugu, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda.
Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Funk Sauce (Wagwan)”, yakozwe ku bufatanye na Afrofuture, ikaba ari iya mbere mu mushinga w’indirimbo witwa “BAL’ING ON THE CONTINENT”.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026,  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro za Senateri  Gasamagera Wellars na Depite Ben Niyonshuti binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Senateri Dr. Charles Muligande yasabye Leta ko Leta yahagarika ibikorwa by’imikino y’amahirwe izwi nka “Betting” nk’uko yahagaritse inzoga z’ibyuma, avuga ko biri gukenesha urubyiruko bigasenya ingo nyinshi.
Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda, Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, batsinzwe ikizamini cy’imbaraga (Fitness Test) gikorwa mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bw’abasifuzi mbere yo gukomeza imirimo yo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko leta ntacyo iri guteganyiriza abafungiwe inganda zengaga inzoga zakuwe ku isoko avuga ko icyo leta ihangayikiye ari ubuzima bw’abaturage bwari buri mu kaga kubera inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge.
Senateri Uwizeyimana Evode yasabye Minisitiri w’Intebe ko Guverinoma yakurikiranira hafi ikibazo cy’ibigo by’imari bishyiraho ikiguzi kiri hejuru cyo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, atunga agatoki MTN.