Inkuru Nshya

Umutoza w’Umwongereza, Mark Harrison, yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma y’igihe gito ayitoza kuko yari atararenza amezi atatu atoza iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.
Minisitiri wa Siporo, NELLY MUKAZAYIRE, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudasuzugura amahirwe y’akazi rubonye, n’iyo kaba katari mu rwego rw’amashuri cyangwa ibyo rwifuza gukora mu gihe kizaza, ahubwo rukayakoresha nk’intambwe ibageza ku ntego zarwo.
Mu rukerera rwo kuri uyu   09 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe abagabo bane bakekwaho gutumiza kanyanga mu gihugu gituranyi, inyujijwe mu nzira zitemewe
Walda, umukunzi w’umukinnyi wa Kiyovu Sports na Hamiss Hakim uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa indabo n’agakarita karimo amagambo y’urukundo.
Urukundo rushobora gutuma abantu bahuza imitima, ariko kubaka urugo bisaba ibirenze gukundana. Muri iki gihe, aho imiryango ihura n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane, guhinduka kw’imibereho n’ibibazo by’imibanire, umuntu ugiye kurushinga akwiye kubanza kwibaza ibibazo bikomeye mbere yo kuvuga ati “uyu ni we tuzabana akaramata”.
Munyankaka Ancilla, yagizwe Perezida wa Rambura y’Abagore ikina icyiciro cya mbere cy’umupira w’Amaguru mu Rwanda (Rwanda Women’s Super League)
Filime BEN’IMANA yakozwe n’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, yabaye iya mbere ihagarariye u Rwanda mu rugendo rwo guhatanira ibihembo bya Oscar, bizwi nka bimwe mu bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu ruganda rwa sinema.
Umuhanzi akaba n’umutunganya w’indirimbo, Element Eleeeh, yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bitanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutaramira abakunzi be muri Canada.
Umunya-Sénégal Cheikh Sarr yongeye kugaruka gutoza mu Rwanda, aho yagizwe Umutoza Mukuru wa REG WBBC, ikipe yitegura guhatanira igikombe cya Africa Women’s Basketball League (AWBL) 2026.
Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda, ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, zitabiriye inama y’Akarere ihuza Abagaba bakuru b’Ingabo, yabereye i Kampala muri Uganda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka