Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yasabye abasirikare bashya barangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda kurangwa n’ubunyangamugayo, kwitanga batizigamye no guharanira kurengera abadafite kivugira, mu rugendo rushya bagiye gutangira
Ihuriro ry’amashyaka rya FCC (Front Commun pour le Congo) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritewe impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki gihugu n'uburyo Joseph Kabila yatangiye kuburanishwa bidaciye mu mucyo
Mugiraneza Frodouard yagiye gusaba APR FC ko yamurekura aho kumutiza azi ko biri bugorane, naho APR FC ihita yemera icyifuzo cye
Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera ingendo mu mijyi y'unganira Kigali, irimo uwa Nyagatare, Rusumo Karongi na Rubavu, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ingendo zikozwe mu buryo budahumanya ikirere
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV yageneye ubutumwa Abihayimana bitabiriye Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), abasabira ko iyi nama izatanga umusaruro wifuzwa mu kwimakaza urukundo n'icyizere mu miryango yasenywe n'amacakubiri
Abanyarwanda basaga 300 n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bushinwa bizihije umunsi mukuru w'Umuganura, waranzwe n'ibikorwa gakondo birimo guha abana amata, gukina imikino irimo igisoro ndetse no guhemba abanyeshuri bashoje amasomo
Kwitonda Alain Bacca wahoze akinira APR FC akaba ubu ari muri Police FC, yavuze ko yashimishijwe no kuba umukino wa mbere yahuye n'iyi kipe yahozemo bayitsinze kandi akaba yizera ko bazahora bayitsinda
Umunyarwakazi Xaverine Nirere ukina ikipe ya Team Amani yegukanye irushanwa ry'amagare rya Tour de Windhoek 2025, ryaberaga muri Namibia
Mu ijoro ryakeye muri Kigali Universe habereye igitaramo gakondo cyiswe “Umuganura Gakondo”, cyahurije hamwe abahanzi nyarwanda ba gakondo n’abakunzi b’umuziki n’umuco w’u Rwanda
Urubyiruko rwitabiriye umuhango wo gusoza Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), rwasabwe guharanira kwihesha agaciro no gushyira imbaraga mu bikorwa bibubaka