Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ko rugomba gukora kinyamwuga mu guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Umuryango w'Abagiraneza wa Rotary Club Kigali Golf watangiye kwegeranya ibihumbi 250$, arenga miliyoni 365 Frw, yo kugurira Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) imashini yifashishwa mu kuvura Kanseri ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahaye ibikoresho urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM+), mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge mu Burasirazuba bwa RDC.
Police FC yatandukanye n’abakinnyi 7 barimo Byiringiro Lague n’abanyamahanga 6, basoje amasezerano yabo muri iyi kipe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko leta iriguteganya ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2026 urangira u Rwanda ruzaba rwarongeye bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda mu rwego gukomeza ingamba Leta yafashe zigamije koroshya ingendo no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi aho baje kubica nabi muri Kamena 1994.
Hari abantu benshi usanga mu gihe basinziriye bavuga amagambo, amazina y’abantu n’ahantu, indimi zumvikana n’izitumvikana, indirimbo, guseka cyangwa bakamera nk’abari mu biganiro byimbitse ku buryo ubavugisha bakagusubiza.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko leta ikomeje gukurikirana ikibazo cy’umushahara fatizo mu Rwanda ariko agaragaza ko kongera uwo mushahara atari icyemezo gifatwa harebwa inyungu z’abakozi gusa, ahubwo ko hagomba no kwitabwa ku ngaruka gishobora kugira ku bukungu muri rusange.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka