Inkuru Nshya

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu biherutse gutangaza ko uyu mutwe wishe abantu 169 muri teritware ya Rutshuru
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko hari umutekano muke
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri rikuru rya gisirikare rya Sri Lanka, riyobowe na Brig Gen. Nalida Dissanayeke
Raporo nshya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8.5% mu kwezi kwa Kamena 2025, ugereranyije na Kamena 2024
Mu Rwanda hari kubera Inama ya Gatatu ya Komisiyo ihoraho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, iyobowe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi, mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi, yatangaje ko hari gutegurwa umushinga wo kubaka ahantu hashya hazimurirwa Imurikagurisha Mpuzamahanga (Rwanda International Trade Fair) i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro
Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishya rishyira imbere serivisi 10 z'ubuvuzi hagamijwe kunoza itangwa rya serivisi z’ubuvuzi, kurengera uburenganzira bw’abarwayi no gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima mu gihugu
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo yakoze benshi ku mutima bitewe n'uruhare yagize mu gushyingura Mukanemeye Madeleine