Inkuru Nshya

Polisi y' u Rwanda ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba yishe irashe umugabo ugenda imbere y'abakora ubucuruzi bwa magendu, nyuma yo kurwanya abashinzwe umutekano agakomeretsa umupolisi.
Umuhanzikazi Bwiza , uri muri Suède aho yakoreye igitaramo ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026, yishimiye gusura Inzu Ndangamurage   y'aba Vikings iherereye i Stockholm muri Suède ahishura ko byari byiza cyane.
Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri Zambia byafashe abantu 58 bakekwaho kuba ari abimukira bahaba mu buryo butemewe, barimo abanyarwanda batanu.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane yashimye imbaraga zikomeje gushyirwa hamwe n’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwumvikanye na Umukunzi Jeannine warezwe kwica umujyanama w'ubuzima witwa Drocella wari utuye ahazwi nko kuri mirongo ine (40) mu murenge wa Busasamana mu karere Nyanza
Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda ryemeje ko umuntu utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso aba akoze icyaha
Ubuhinzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda kuko butunze igice kinini cy’abaturage, iyo ikaba impamvu nyamukuru ituma Leta y'u Rwanda ishora akayabo mu guteza imbere uru rwego
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahishuye indirimbo ye ishobora gufasha umuntu mu gihe aheranywe n’agahinda cyangwa yumva ibibazo bimukomereye ikaba yamufasha kunyura muri ibyo bihe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Werurwe 2026, byinjije arenga miliyoni 10$ (arenga miliyari 14,6 Frw).
Abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 batangaje ko ibitero leta ya Kinshasa ikomeje kubagabaho ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bidakwiye gukomeza kwihanganirwa, by'umwihariko bikorwa mu gihe impande zihanganye zari zumvikanye ku kubahiriza agahenge