Inkuru Nshya

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko inzoga gakondo nk’ikigage, urwagwa n’umutobe zitagomba gufatwa kimwe n’inzoga zikomeye zizwi nk'ibyuma, ashimangira ko gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge itagamije guca inzoga gakondo
Polisi y’u Rwanda yasabye abakora, abatunganya n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa gushyira imbere ubuziranenge, iburira ko igenzura rizakomeza no mu bindi bicuruzwa, atari inzoga gusa.
Umuvigizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Dr. Shema Ngoga Fabrice watawe muri yombi, ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye n'imirimo ye muri FERWAFA.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye ibyamamare byahoze byamamaza inzoga ziri mu zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, ko noneho imbaraga babikoranaga, ubu zakora mu kuzirwanya.
Abo mu muryango w’uwitabye Imana batangaje ko nyakwigendera yari yagiye kuri poste de sante yitwa Inshuti Nyabikoni gushaka serivise zo kuboneza urubyaro aho yatewe ikinya kugira ngo akurirwemo agapira kari mu kaboko.Nyuma yo guterwa ikinya uyu mukobwa yahise apfa.
Umukinnyi wavukiye muri Brazil Matheus Bettim w'imyaka 25 ukina nk’umwataka (Outside hitter) ashobora kongerwa mu bakinnyi b'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball ikomeje imyitozo yitegura imikino y'Igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibirego birebana n’urugomo inzego z’umutekano zahuraga na byo, byagabanutse nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge zikuwe mu baturage ndetse zigahagarikwa ku isoko ryo mu Rwanda.
Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, basaba inguzanyo ya banki kugira ngo barangize hoteli batangiye kubaka mu 2018, bavuga ko kuyigira iwabo byaba ari iterambere kubera ko yabaha akazi ikanabahahira imyaka yabo beza kubwinshi.
Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwafunze abakozi 18 bo mu nzego zitandukanye za Leta barimo Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ibiribwa n'Imiti Rwanda FDA, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ikorwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge biherutse guhagarikwa ku isoko.