Inkuru Nshya

U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, ndetse no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Ikipe ya Police HC yateye intambwe igana ku gikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ya Handball mu bagabo nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 34-28.
Umukinnyi ukiri muto ukina asatira izamu, Muhoza Daniel yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports avuye muri Etoile de l'Est yakiniraga nyuma yo kuyifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ,ingabo z'u Rwanda (RDF) zahaye inka enye itsinda ry'abahanzi ryitwa Ubutwari Artists Group, riyobowe na Maria Yohani, zisohoza isezerano ryari ryaratanzwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (CDS), Gen MK Mubarakh.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere mu by’amategeko nshinga zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hamwe n’abayobozi bo mu Bunyamabanga bw’uyu muryango bayobowe n'Umuyobozi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru, Andrea Ariik Aguer
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana, yamurikiye urubyiruko igitabo yise “Umurage w’Urubyiruko”, kibumbatiye amateka ashaririye y’u Rwanda bakwiye kumenya no gusobanukirwa.
Abanyeshuri 36 bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda bagiye guhagararira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ya siyansi, arimo imibare (Mathematics), Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (Informatics) n'Ubugenge (Physics)
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yatangaje ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasuye Ikipe y'Igihugu y'Abagabo muri Basketball iri mu myiteguro ya nyuma y'imikino y'amajonjora y'Igikombe cy'Isi cya 2027
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda mu gihe ku munsi ari abagera kuri 60, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana baterwa inda no ku bana bavuka muri ubwo buryo.