Inkuru Nshya

Umusaza wo mu mudugudu wa Gishinge akagari ka Murama mu murenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo aravuga ko atewe ubwoba n'umuhungu we w'imyaka 25 uhora amuhoza ku nkeke amubwira ko azamwica naramuka atamuguriye igare.
Kuri iyi tariki ni bwo Aminadabu Birara warwaniriye Abatutsi mu Bisesero agahangana n’abicanyi bashakaga gutsemba Abatutsi baho yishwe na gerenade yatewe n’Interahamwe.
Mu Ntara y'Uburasirazuba ku mucanga w'inkengero z'ikiyaga cya Muhazi kuri Falcon Golf & Country Club hagiye gutangira gukinirwa igice cya kabiri (Round 2) cya Shampiyona y'Igihugu ya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball)
Perezida w'inzibacyuho wa Association Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe yifuza kugura abakinnyi bashya barimo umuzamu, umukinnyi wo mu kibuga hagati w'umunyamahanga ndetse na rutahizamu ukomeye
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.
Ikipe ya APR FC yatangaje rutahizamu Uwiyaremye Fidali nk'umukinnyi wayo mushya, aho avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y'umwaka umwe n'uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol, nyuma y'uko amasezerano impande zombi zari zifitanye arangiye nyuma y'imyaka 12
Abadepite batoye Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni 3,700,000$ n’indi ya miliyoni 26,200,000$, zigenewe umushinga ugamije kunoza ingendo mu mijyi mu Rwanda.
Mu Rwanda hatangiye kubera inama ya kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’Ibihugu Zishinzwe Gukumira Iyicarubozo (ANPMN), igamije kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafunze, ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu ku buryo bwo gukora igenzura rigamije kureba niba ubu burenganzira bwabo bwubahirizwa

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka