sangiza abandi

Makolo yanenze Muyaya wakoresheje umunsi wo kwibuka Abanyamulenge nk’urubuga rwo kwibasira u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, bagiranye impaka zishingiye ku birebana n’Abanyamulenge, ubwicanyi bwabereye i Gatumba mu 2004 ndetse n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.

Muyaya yavuze ko Abanyamulenge atari “Abanyarwanda bo muri Congo”, ahubwo ari Abanye-Congo nk’andi moko yose aba muri RDC. 

Yavuze ko amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’inararibonye z’igihugu, Tito Rutaremara, yasize icyasha ku munsi wo kwibuka Abanyamulenge bishwe mu bwicanyi bw’i Gatumba 2004.

Muyaya yavuze ko guhamagarira urubyiruko rw’Abanyamulenge gufata intwaro no kurwanya igihugu cyabo ari ikimenyetso cy’uruhare ashinja u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira ibice byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo n’utundi duce twa RDC.

Yanakomeje ashinja u Rwanda kuba rufitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, Twirwaneho na Red-Tabara, avuga ko iyo mitwe ikoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri RDC. Muyaya kandi yavuze ko ikibazo cy’Abanyamulenge cyakomeje gukoreshwa mu nyungu za politiki, mu gihe bo ubwabo ngo batigeze baha ububasha abavuga ko babahagarariye.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye amagambo ya Muyaya, avuga ko uyu muyobozi yakomeje gukoresha umunsi wo kwibuka abazize ubwicanyi bw’i Gatumba mu 2004 nk’urubuga rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwo kurwanya u Rwanda.

Makolo yavuze ko Abanyamulenge bishwe i Gatumba bari Abanye-Congo, kandi ko kwibuka abishwe bidakwiye guhinduka igikoresho cya politiki cya Kinshasa cyangwa ngo bikoreshwe mu buryo bwo kwirengagiza ibindi bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Yolande Makolo kandi yashimangiye ko hari imitwe yitwaje intwaro ikorana na Guverinoma ya RDC, irimo FDLR n’indi mitwe avuga ko ifite inkomoko ku mitwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akavuga ko ikomeje gukorera ku butaka bwa RDC.

Yagize ati: “Muyaya akomeje guhindura umunsi wo kwibuka abazize ubwicanyi bw’i Gatumba urubuga rw’indi poropagande yo kurwanya u Rwanda.”

Makolo yavuze ko gukomeza guhisha cyangwa kuyobya abantu ku bijyanye n’inkomoko y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari byo avuga ko bigize “instrumentalisation”, ni ukuvuga gukoresha ikibazo cy’Abanyamulenge mu nyungu za politiki.

Izi mpaka zongeye kugaragaza umwuka mubi ukomeje hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho impande zombi zikomeje gushinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro no kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke.

RDC yakunze gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wayo binyuze mu gushyigikira umutwe wa M23 n’indi mitwe, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana rukavuga ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gifitanye isano n’ibibazo by’imiyoborere, imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’ibibazo by’umutekano w’Abanyamulenge n’andi moko yiganjemo avuga Ikinyarwanda akomeje kwibasirwa. 

Yolande Makolo yanenze Muyaya wakoresheje umunsi wo kwibuka Abanyamulenge nk’urubuga rwo kwibasira u Rwanda
Patrick Muyaya yakoresheje umunsi wo kwibuka Abanyamulenge mu kwibasira u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]