sangiza abandi

Nyanza:Umugabo yakubiswe arapfa akekwaho ubujura bw’ihene

sangiza abandi

Umugabo witwa Musonera Abraham, w’imyaka 56, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bakeka ko ari umwe mu bajura bari bibye ihene mu Mudugudu wa Kinyoni, akagari ka Gati, umurenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza.

Umurambo wa Musonera wagaragaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, uri mu muhanda, ufite ibikomere byinshi ku mubiri.

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ihene zari ziri mu kiraro haza abantu kuziba umushumba ngo aba arakangutse aratabaza maze abaturage baratabara. Mu gihe cyo gushakisha abakekwaho ubujura, abaturage ngo bahuye na Musonera wari uri mu nzira afite n’agacuma k’urwagwa.

Bivugwa ko bamuketseho kugira uruhare muri ubwo bujura, bakamufata ndetse bakamukubita bikomeye kugeza apfuye. Umurambo we bahise bawusiga mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimara kumenya ibyabaye yahise itabara.

Ati: “Polisi yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira, ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.”

Umurambo wa Musonera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha mu kumenya neza icyateye urupfu rwe.

Abaturage bo muri aka gace babwiye Umunota.com ko ubujura bumaze iminsi buvugwa muri ako gace, bityo bakavuga ko ibyabaye bishobora kuba byaratewe n’uburakari bw’abaturage bari bamaze iminsi bahangayikishijwe n’ubujura.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]