Inkuru Nshya

U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatandatu y’Ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka, (6th World Congress on Agroforestry 2025 – #WCA2025.
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y'igihugu, rwafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda , yavuze ko nubwo hirya no hino muri Afurika hakigaragara ikibazo cy’umutekano mucye, Afurika ariyo ifite gufata inshingano mu gucyemura ibyo bibazo.
Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025 rwaburanishije urubanza rwajuririwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza,MIDIMAR,ubu yabaye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Antoine Ruvebana, uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, akaza guhanishwa  igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, yavuze ko nyuma yo gufungurwa mu igororero rya Kigali, yasanze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikataje ndetse anakomoza ku byo gukubitirwa mu igororero rya Kigali no kuba yaravuze Mutesi Jolly
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kugira umuhigo wo gushyira imbaraga muri siporo no kuzamura impano zabo, kuko ari byo bizabagira 'Abatsinzi'
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha,RIB, rufatanyije na Polisi mpuzamahanga,INTERPOL na JICA rwatangije amahugurwa agamije kongerera ubumenyi inzego zitandukanye mu kurwanya ibyaha bikorwa mu rwego rw'Imari.
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda beretse itangazamakuru abantu 72 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukora no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2025, nibwo Perezida wa Sénégal , Bassirou Diomaye Faye , yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.