sangiza abandi

Congo yinjiza FDLR mu ngabo zayo MONUSCO irebera nk’uko MINUAR yerebeye itegurwa rya Jenoside 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, agaragaza ko ibimenyetso byirengagijwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bisa n’ibiri kwirengagizwa ku kibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanye-Congo zimaze imyaka 33 mu buhungiro.

Dr Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2026 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yagarutse ku bimenyetso byirengagijwe n’amahanga ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwa avuga ko bisa neza n’ibiri kwirengagizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagarutse ku kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka 33 mu buhungiro.

Yavuze izi mpunzi zameneshejwe n’umutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde na Loni  rw’imitwe yiterabwoba igomba guseswa ariko ubutegetsi bwa RDC bukaba bwarahuje uyu mutwe n’ingabo zayo FARDC.

Yagize ati: “ izi mpunzi zameneshejwe n’abarwanyi ba FDLR bagizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda nyamara umuryango w’abibumbye wafashe ibyemezo byinshi byerekana ko FDLR ari umutwe witerabwoba ugomba guseswa.”

Akomeza avuga ko Umuryango w’Abibumbye wagiye ufata ibyemezo bitandukanye bisaba ko imitwe irimo FDLR, EX-FAR n’Interahamwe ko iseswa, ikanahagarikirwa inkunga yose ihabwa  yaba iy’amafaranga, ibikoresho cyangwa indi yose ihabwa iyo mitwe haba ubwayo cyangwa mu nyungu zayo.

Minisitiri Bizimana avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurnga ku byemezo byafashwe na Loni ikaba ikomeje kwinjiza FDLR mu ngabo zayo FARDC, mu gihe MONUSCO ibirebera nk’uko MINUAR yarebereye Abatutsi bari kwicwa. 

Yagize ati “ Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinjiza FDLR mu ngabo zayo MONUSCO ibirebera nk’uko MINUAR yarebereye itegurwa rya Jenoside mu Rwanda”.

“Abategetsi ba Congo bahamagarira urwango nk’uko byakorwaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994”.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko Congo yinjiza FDLR mu ngabo zayo MONUSCO irebera nk’uko MINUAR yerebeye itegurwa rya Jenoside 

Photos:

[fluentform id="3"]