Umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urashimira minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu unamusaba ko yakwandika igitabo cy’amateka avuga kuri Gicanda abarimu bakajya bayigisha abanyeshuri bakayamenya.
Kuri uyu wa 20 Mata 2026 nibwo hibutswe umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .umuhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyaturiwe ku ishuri rya Mater Dei.Igitambo cya misa gihumuje bakoremeje ku musezero w’abami ari naho umwamikazi Rosalie Gicanda na we aruhukiye bashyiraho indabo umuhango ukomereza ku ngoro y’abami mu Rukari.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr.Jean Damascene Bizimana yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 asobanura uko urwango rwabibwe mu banyarwanda ndetse anasobanura uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe.
Minisitiri Dr.Jean Damascene Bizimana agisoza ijambo rye uhagarariye umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda mu ijambo rye yashimiye Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr.Bizimana Jean Damascene ko azi amateka y’igihugu ndetse amusaba ko yazandika igitabo cyayo.
Yagize ati”Nyakubahwa minisitiri aya mateka muzayandike mu gitabo cyanyu byibura n’abarimu bajye bayigisha abanyeshuri bayamenye”
Uwari uhagarariye umuryango kandi yabwiye abantu ko umwamikazi Rosalie Gicanda yakundaga abantu kugeza nubwo yirukanwe i Nyanza mu Rukari akajyanwa kuba i Butare nabwo hari abantu bamukurikiragayo barimo nabo mu bwoko bw’abahutu.

Gicanda abamumenye bamushimira ubwitonzi n’ubugiraneza byamurangaga
Intebe y’inteko y’umuco, Ambasaderi Masozera Robert yavuze ko umwamikazi Rosalie Gicanda yabaye umubyeyi w’intangarugero.
Yagize ati”Inteko y’umuco tuzakomeza gusigasira amateka y’umwakazi Rosalie Gicanda tunayabwira urubyiruko”
Rosalie Gicanda yavutse mu mwaka wa 1928 yicwa 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba yari umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda kuko yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa.

Ku musezero w’umwamikazi Gicanda,uhora yibukwa buri tariki ya 20 Mata
Yabaye umwamikazi kuwa 13 Mutarama 1942 kugeza taliki 25 Nyakanga 1959 azwi mu mateka y’u Rwanda kubera ubuzima bwe bwaranzwe n’ubugwaneza.







