Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abatuye akarere ka Karongi mu muganda, ahatewe ibiti kuri site ya Muciro, abasaba kubibungabunga.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025, mu muganda ngaruka kwezi mu Murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, aho yifatanyije n’abaturage gutera ibiti bisaga 500
Mu muganda wakozwe hirya no hino mu gihugu , waranzwe no gutera ibiti.
Minisitiri w’Intebe yasabye inzego zose zigira uruhare mu kubungabunga amashyamba ko ibiti byatewe byose bikwiye kubungwabunga , bigakura neza.
Ati “ Abantu bo mu Kigo Gishinzwe Amashyamba, ba Minisitiri bashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe kurengera ibidukikije, mukwiye kudufasha ibi biti duteye ntibizapfe.Dushaka koi bi biti bikura 100% .”
Yakomeje agira ati “Uretse no kuba ari umuco, twabyubakisha, twagira dute, iyo tuvuga ngo u Rwanda tuzarwubaka, abanyamahanga nibaza bumve bifuza kuruturamo, n’ibyo byose birimo. Niteguye kubasha gutera ibiti ahantu hose.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yibukije abaturage ko usibye inzego zibifite mu nshingano nabo ubwabo bafite inshingano zo kubibungabunga.
Yagize ati “Kugira ngo igiti gikure nubwo nabisabye ba Minisitiri na Meya, namwe murabishinzwe.Igiti ni nk’umwana,agomba kurindwa n’abantu bose.Nawe niba uhanyuze ukabona igiti kitameze neza, nawe ugire icyo ukora.Ni igiti cyanjye ni igiti cyawe , twese dukwiye kugifata nkaho ari umutungo wacu twese.”
Mu muganda wakozwe hirya no hino mu gihugu , waranzwe no gutera ibiti.










