sangiza abandi

EAC yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi

sangiza abandi

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere, wifatanyije n’abanyarwanda n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyabereye i Arusha muri Tanzania.

Iki gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwifatanya rwanyuze mu bice bitandukanye by’umujyi wa Arusha, aho abacyitabiriye bagaragaje ubufatanye n’ubwuzuzanye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Nk’uko uyu muryango wabinyujije Ku rubuga rwa X,nyuma y’urwo rugendo, hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa EAC, mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zahitanywe na Jenoside.

Uyu muryango ugira uti Ijambo “Kwibuka” rifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, rikaba risobanura kwibuka no kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, hagamijwe kubaka ejo hazaza hadashingiye ku ivangura n’urwango.

Abayobozi ba EAC bagaragaje ko iki gikorwa atari ukwibuka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gukomeza gushimangira ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira abarokotse mu rugendo rwabo rwo kwiyubaka.

EAC yagaragaje ko yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga mu kunamira abazize Jenoside, inashimira ubutwari n’ukwihangana byaranze abayirokotse, bikomeje kubera isomo rikomeye akarere n’Isi muri rusange.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]