sangiza abandi

Emeline ‘Ishanga’ yabatijwe

sangiza abandi

Kwizera Emelyne uzwi cyane nka “Emelyne Ishanga” yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira yesu nk’umwami n’umukiza.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Emelyne yasangije abamukurikira amafoto n’amashusho ye arimo kubatizwa maze ayaherekesha amagambo.

Yagize ati “Biragoye kubyiyumvisha gusa niko biri, ndagushima kubw’ubuntu bwawe ndetse Mwami Yesu n’urukundo rwawe. Yesu ndagushimira kubw’agakiza kawe wampereye ubuntu ntago nari mbikwiriye, nari mubi, nari ikivume, naruwo gucirwaho iteka naruwo gupfa, narimfite amazina mabi umpa izina rishya (Inshuti ya Yesu) Hallelujah.”

Emelyne yakomeje avuga ko ashima Imana cyane kuko ubu nta soni afite kuko yambaye umwenda wera.

Ati “Wankuyeho wa mwenda w’isoni, unyambika umwenda wera ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi, ndashimira amaraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogeje ibyaha byanjye, ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza ariko cyane cyane ndashima umwami Yesu.”

Uyu mukobwa yakomeje asangiza abamukurikira amagambo aboneka mu gitabo cya Bibiliya aho yifashishije inyandiko yanditse mu Bakolinto ba 2, igice cya 5:17 no mu Bagalatiya 6:14, zose zifite amagambo agaruka ku kwakira Yesu.

Emelyne yamenyekanye cyane muri 2024 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaraga amashusho ye arikumwe n’umuhanzi The Ben, aho yakururaga ishanga uyu mukobwa yari yambaye.

Nyuma yaho muri Mutarama 2025, Emelyne yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye n’inshuti ze yagiye hanze.

Nyuma yaho muri Gashyantare 2025, Emelyne ndetse n’abandi bantu batanu bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Huye kugirango bafashwe kureka ibiyobyawenge, nyuma y’uko iperereza ryari ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ryari ryagaragaje ko bifashe amashusho y’ubwambure bafashe ibiyobyabwenge ariko bikaba yari inshuro ya mbere babikoresheje.

Emelyne yabayeho n’umuririmbyi muri korali ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya Ellena Guela mu Karere ka Muhanga.

Photos:

[fluentform id="3"]