Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yatangaje ko ashima umuhate w’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Ni mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo, ubwo agiye gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yari yagiriye mu Rwanda.
Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yashimye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigaruka ku muhate w’impande zombi mu kwagura no guteza imbere amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ati” Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi urimo gukura, kandi biri mu nzira yihuse igana ku bufatanye bwiza n’inyungu zihuriweho.”
Yakomeje ashima umuhate w’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere ruherereyemo.
Ati” Ndashimira imbaraga za Perezida Kagame mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere, igihugu cye giherereyemo.”
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yifashishije urubuga rwe rwa X, nawe yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, kubw’ibiganiro byiza bagiranye muri iki gihe cy’uruzinduko yarimo mu Rwanda.
Yagaragaje ko u Rwanda rushimira cyane ubufatanye rufitanye na Qatar, ndetse n’umubano mwiza ukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Ati” Twiteguye kubakira ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko no guteza imbere ibyo duhuriyeho hagamijwe inyungu z’ibihugu n’abaturage babyo.”
U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye ziterambere zirimo ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, urwego rw’umutekano n’izindi nzego zitandukanye.
Birenze ibi kandi, Qatar iri kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe biri mu Karere k’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, binyuze mu biganiro by’amahoro n’ubuhuza.
Biteganyijwe ko ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani araba avuye mu Rwanda ari bukomereze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ari bugirane ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.





