Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko gahunda u Rwanda rwihaye yo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu bice byose by’igihugu igeze ku kigero cya 84% ndetse ko hari icyizere ko mu 2029 bizaba bigeze ku 100%.
Ibi Minisitiri Gasore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarukaga ku ntego u Rwanda rwihaye yo kugeza amashanyarazi mu gihugu hose bitarenze mu 2029.
Minisitiri Gasore yavuze ko akurikije uko bihagaze iyi ntego izagerwaho ntakabuza aho yatangaje ko ubu utugari 2133 mu 2148 u Rwanda rufite twamaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi.
Kugeza umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100% ni imwe mu ntego mu zikubiye muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ikiciro cya kabiri (NST2) kandi ko hari icyizere gifatika.
Dr. Gasore yavuze ko iyi gahunda y’imyaka itanu muri Nyakanga izaba imaze imyaka ibiri ishyirwa mu bikorwa ndetse ko igeze ku gipimo gishimishije.
Yagize ati “ Ubu tugeze ku gipimo cya 84% mu kugeza umuriro ku baturage ndetse mu tugari hafi ya twose hari umuriro kuko tugeze kuri 99% hasigaye gusa utugari 15 mu tugari 2.148 tugize Igihugu. N’utwo dusigaye imishinga yo kuduha amashanyarazi uyu munsi irimo gukorwa.”
Dr. Gasore yakomeje asobanura ko imishinga iri gukorwa ngo umuriro ugere ku baturage bose ikubiyemo ibyiciro bine by’ingenzi harimo icyo guha umuriro abaturage ubwabyo no kubaka imiyoboro mishya.
Harimo kandi icyiciro cy’imishinga yo kwagura imiyoboro isanzwe aho nko mu Mujyi wa Kigali honyine uyu mwaka hazasimbuzwa ‘transformateurs’ 440, hashyirwemo izifite ubushobozi bwisumbuye hanyuma n’imishinga yo kongera umuriro ngo haboneke uhagije.
Dr. Gasore yakomeje asobanura ko imishinga iri gukorwa ngo umuriro ugere ku baturage bose ikubiyemo ibyiciro bine by’ingenzi harimo icyo guha umuriro abaturage ubwabyo no kubaka imiyoboro mishya.
Harimo kandi icyiciro cy’imishinga yo kwagura imiyoboro isanzwe aho nko mu Mujyi wa Kigali honyine uyu mwaka hazasimbuzwa ‘transformateurs’ 440, hashyirwemo izifite ubushobozi bwisumbuye hanyuma n’imishinga yo kongera umuriro ngo haboneke uhagije.
Yijeje ko iyo mishinga yose igomba gutanga umusaruro ufatika ku buryo 2029 izasiga ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda bikemutse ashimangira ko umwaka wa 2029 uzarangira abaturage bose bafite umuriro w’amashanyarazi kandi uhagije.
Mu mishinga yo gutanga umuriro w’amashanyarazi ku baturage, Dr. Gasore yavuze ko hari uherutse kurangira muri Mata uyu mwaka wacaniye abaturage ibihumbi 190 bo mu turere 10.
Mu yindi iteganyijwe muri uyu mwaka harimo uwo mu turere twa Musanze, Ngororero, Rubavu, Nyabihu na Rusizi na wo ugiye guha umuriro ingo nshya ibihumbi 190.
Hari undi mushinga wo gucanira ingo nshya ibihumbi 32 bo mu turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Bugesera, Rwamagana, Kirehe, Ngoma, Gatsibo, Nyagatare na Kayonza.
Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko hari undi mushinga wo gucanira ingo nshya ibihumbi 450 harimo ingo ibihumbi 400 bizafatira ku muyoboro mugari n’izindi ibihumbi 50 zidafatiriye ku muyoboro mugari ariko wo ugeze hagati ya 20% na 30% hamwe n’undi mushinga ukiri gutangirwa isoko uzacanira ingo z’abaturage nshya ibihumbi 200 mu turere tunyuranye.
Minisitiri Gasore yavuze ko hari indi mishinga iteganyijwe aho yatangaje ko mu nama ya CEO Forum itegerejwe i Kigali, biteze gusinyiramo amasezerano yo gufasha igihugu kubona megawati 200 z’umuriro w’imirasire y’izuba ndetse undi ukazava ku ngomero ziri kubakwa hamwe no kuzakoresha imirasire ireremba ku biyaga.
Hari kandi imikoranire yo guhanahana umuriro n’ibihugu bituranyi birimo Uganda byatangiye gukorwa mu myaka itatu ishize ndetse ubu hagatangiye ibiganiro bigeze kure na Tanzania naho u Burundi ho imiyoboro imwe yatangiye guhuzwa.












