sangiza abandi

Gakenke: Huzuye ikiraro cyizoroshya ubuhahirane n’imigenderanire 

sangiza abandi

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Karambo barishimira ko huzuye ikiraro cyo mu kirere cyitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderane hagati y’abaturage.

Iki kiraro cyatashywe kuri uyu wa 5 Kamena 2026.

Ni ikiraro kizajya gihuza abaturage baturiye Umurenge wa Karambo mu midugudu ya Gishyingo na Nyiramuhimba n’abandi bo mu nkengero. 

Abaturage bavuga ko iki kiraro kitarubakwa, iyo imvura yagwaga batashoboraga kubasha kwambuka umugezi ndetse bakaba barabangamirwaga no kugera mu bindi bice, aho abafite ibikoresho babibikaga hakurya kuko batashoboraga kubyambutsa ariko ubu bikemutse.

Bavuga ko kandi babangamirwaga no kugeza umusaruro ku isoko, kugeza abarwayi kwa muganga ndetse n’abanyeshuri bakagorwa no kugera ku ishuri no gutaha.

Kuri ubu abaturage bavuga ko kigiye kubafasha kugeza abarwayi kwa muganga, kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse n’abanyeshuri bagiye kujya badahangayikishwa n’uko bari butahe.

Gakenke mu Murenge wa Karambo huzuye ikiraro kizoroshya ubuhahirane
Iki kiraro kizahuza imidugudu iri muri uyu Murenge wa Karambo
Abaturage bavuga ko iki kiraro kizoroshya ubuhahirane ku batuye muri uyu Murenge

Photos:

[fluentform id="3"]