Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi umugabo witwa Sabato Mupenzi, ashinjwa kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo yafashwe atwaye ku igare imifuka ibiri irimo amaburo manini afunga ibyuma byo ku mapironi na transifo ndetse n’ibindi bikoresho birimo amasupana n’umuhoro, aho bivugwa ko yafunguraga izi buro zifunga amapironi mu Mirenge ya Bumbogo, Ndera na Rusororo.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’amakuru yatanzwe n’abaturage bamubonye akora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Mupenzi yafatiwe mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Mukuyu mu Mudugudu wa Kigabiro, akimara gufatwa yabwiye inzego z’umutekano ko yaravuye mu Murenge wa Bumbogo yerekeje mu Murenge wa Rusororo.
Polisi y’Igihugu y’u Rwanda iviga ko ishimira aba baturage batanze amakuru ndetse ikibutsa ko ibikorwaremezo by’amashanyarazi leta igeza ku baturage bigomba kubungwabunga kuko bigira uruhare rukomeye mu mibereho myiza, n’iterambere by’abaturage.
Ati” Abaturage bafite inshingano zo kubifata neza no kwirinda kubyonona kuko iyo babyangije bigira ingaruka ku buzima bwabo no kubadindiza mu iterambere, iyo umujura yibye cyangwa akangiza insinga z’amashanyarazi umuriro ukabura mu gice runaka bigira ingaruka zikomeye muri ako gace, zirimo guhagarara kw’ibikorwa bikoresha umuriro, umutekano muke, ariko igikomeye bikanatera igihimbo Leta iba yabihaye abaturage.”
Polisi y’Igihugu ivuga ko itazihanganira umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba ateza igihombo Leta akanabangamira iterambere ry’abaturage.
Ati” Ibikorwa byo gufata aba bajura birakomeje kugirango bafatwe baryozwe ibyo baba bakoze.”
Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko ndetse ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha wose.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, inyubako zirimo inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi n’ibindi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.







