Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’igihugu, rwataye muri yombi Manirakiza Straton, ukora mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ukurikiranweho icyaha cya ruswa.
Manirakiza asanzwe ashinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
RIB yifashishije urubuga rwa X ivuga ko uyu mukozi yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, bituma hatangizwa iperereza.
Iri perereza ryagaragaje ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Manirakiza yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugirango abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, ibi binyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.
RIB nayo ikavuga ko byagize ingaruka ku baturage bari badasanzwe bafata amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.
Mu gihe iperereza rigikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, ukurikiranywe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru .
RIB na Polisi bongeye kuburira abakoresha inshingano bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.
RIB yavuze ko ku bufatanye na Polisi, hakomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugirango ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.





