sangiza abandi

Gasogi United yanze kwitabira umukino yatewe mpaga na Rayon Sports FC

sangiza abandi

Ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga inacibwa amande ya miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) kubera kutitabira umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga kuyihuza na Rayon Sports FC kuri iki Cyumweru saa yine (22:00) muri stade Amahoro.

Ni nyuma y’uko amasaha y’umukino ageze iyi kipe itagaragaye mu kibuga, ndetse ikanategerezwa iminota yagenwe (15) maze abasifuzi bayobowe na Nizeyimana Is’Haq bemeza ko abakinnyi ba Rayon Sports basubira mu rwambariro, ibi bikaba bisobanuye mpaga y’ibitego 3-0 kuri Gasogi United.

Mu mbonerahamwe y’ibihano, Rwanda Premier League iteganya ko ikipe yatewe mpaga ihanishwa ibitego 3-0 ikanishyura miliyoni 2 Frw.

Uyu mukino wari wakuwe kuri Kigali Péle Stadium saa cyenda, kugirango abafana bawurebere hamwe n’uwa CAF Champions League wabereyemo wahuje Al Hilal SC na RS Berkane.

Ibi Umuyobozi wa Gasogi United yabyamaganiye kure avuga ko byakozwe atabimenyeshejwe kandi ikipe ye yaramaze kwitegura kujya i Nyamirambo saa cyenda.

Habura amasaha macye ngo umukino ube, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yabwiye B&B FM ko batitabira uwo mukino ndetse ko babimenyesheje urwego rureberera Shampiyona , Rwanda Premier League.

Ati: “Twamenyesheje Rwanda Premier League aho duhagaze n’impamvu y’icyo cyemezo, ibindi turategereje.”

Ku rubuga rwe rwa X, KNC yanditse ubutumwa buca amarenga yo guhamya neza ko ikipe ya Gasogi itari bukine, ati “Nudaharanira uburenganzira bwawe, undi muntu azaza abwishimeho. Rinda ijwi ryawe, bitabaye ibyo uzibura.”

Nyuma yo guterwa mpaga, yanditse ubundi bugira buti: “Uyu munsi ni intangiriro y’urugendo rwacu rwo gushaka ubutabera ku karengane kari ku ikipe yacu.”

Ikipe ya Gasogi United ntiyigeze inagera kuri Stade Amahoro, ndetse yakomeje gahunda zayo zisanzwe nk’aho nta mukino uhari, ndetse ntiyari yigeze inatangaza ku mbuga za yo ko ifite umukino.

Mu mategeko agenga urwego rwa Rwanda Premier League, ifite uburenganzira bwo gushyira cyangwa guhindura, amasaha, amatariki n’ikibuga imikino iberaho, ari na ko byagenze. Uru rwego tumenyesha amakipe yombi bireba impinduka zabayeho, kandi bakabimenyeshwa mbere y’igihe.

Photos:

[fluentform id="3"]