sangiza abandi

Gasogi United yihagazeho imbere ya Al Merreikh SC bigwa miswi

sangiza abandi

Ikipe ya Gasogi United yanganyije na Al Merreikh SC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Ikipe ya Al Merreikh ari nayo yari yakiriye umukino yawinjiyemo neza, ndetse ibona igitego ku munota wa 20 cyatsinzwe na Rijaniaina Nicolas, nyuma yo guhererekanya umupira na bagenzi be mu rubuga rw’amahina rwa Gasogi United.

Iki gitego cyayifashije gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’ubwo igice cya kabiri kitayoroheye kuko Gasogi United yari yakangutse ikina neza.

Yasatiraga ishaka kwishyura mu buryo bwinshi yaremye imbere y’izamu rya Al Merreikh, bikozwe n’abakinnyi Danny Ndikumana na Nkubana Marc, nubwo bagiye bahusha uburyo bw’ibitego.

Umuzamu Cyuzuzo Gael yagoye cyane ba Rutahizamu ba Al Merreikh kuko yakuyemo imipira myinshi y’uburyo bw’ibitego byabazwe.

Ku munota wa 59, Gasogi United yishyuye igitego cyatsinzwe na Niyigena Ebenezeri wari ukimara kwinjira mu kibuga asimbuye, ku mupira yahawe na Ngono Herve mu rubuga rw’amahina.

Umukino winjiye mu minota 30 ya nyuma amakipe yombi anganya, bituma iyi minota iryoha kuko amakipe yombi yatakaga ashaka igitego cy’intsinzi.

Aho Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yari yicaye, yakunze guhaguruka agaragaza ko atishimiye ibyemezo by’umusifuzi, ahanini biturutse ku kurarira kwinshi kwasufuwe ku ruhande rw’iyi kipe, kuri rutahizamu Ndikumana Danny warariraga cyane.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akinganya. Uyu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye Al Merreikh igabanye amanota na Gasogi United itahabwaga amahirwe kuri uyu mukino.

Al Merreikh SC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, irushwa inota rimwe na Al Hilal SC.

Al Merreikh imaze gukina imikino 21, bivuze ko igifite undi w’ikirarane cy’umunsi wa 18 izakinamo na AS Muhanga.

Iyi kipe yo muri Sudani inganyije mu gihe yaherukaga gutsinda imikino ibiri ikurikirana, nyuma yo kunganya indi mikino itandatu yikurikiranya.

Icyakora gutsindwa byo ntibikozwa dore ko ibiheruka tariki 30 Ugushyingo 2025, itsinzwe na Gorilla FC. Undi mukino yatsinzwe ni uwa Bugesera FC ikaba iyo ibiri gusa mu mikino yose 21 yakinnye.

Gasogi United yo ifite imikino yayo yose, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 25, ikaba yujuje imikino 5 idatsinda kuko iheruka intsinzi tariki 12 Mutarama 2026, itsinda Gorilla FC ibitego 2-1.

Nyuma yaho yatsinzwe na APR FC inganya na AS Muhanga, inganya na Mukura VS&L, itsindwa n’Amagaju, hanyuma inganya na Al Merreikh kuri uyu mukino.

Photos:

[fluentform id="3"]