Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare bafatanyije n’ab’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare mu gufata mu mugongo umuryango waburiye umwana mu mpanuka yabaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda.
Uyu mwana yashyinguwe mu cyubahiro ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026.
Uyu mwana yaburiye ubuzima mu mpanuka yabereye ahitwa i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, ubwo hakinwaga agace ka mbere k’iri siganwa, kava i Rukomo muri Gicumbi kerekeza i Rwamagana.
Iyi mpanuka yaguyemo abantu babiri barimo uyu mwana, abandi batandatu barakomereka nk’uko ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwabitangaje.
Iyi mpanuka yari yatewe n’imodoka imwe mu zitwara abafatanyabikorwa zigenda imbere y’abasiganwa, ibizwi nka Caravan, ubwo zari zigeze i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, Minisiteri ya Siporo, ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare ku Isi bose batanze ubutumwa bw’ihumure bihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.









