Amdasaderi Christine Nkulikiyinka yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’Umurimo Gilbert F. Houngbo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na ILO.
Ni ibiganiro byabereye iruhande rw’Inama Mpuzamahanga y’Umurimo ‘ILC 114’ yari iri kubera i Geneva mu Busuwisi.
Ambasade y’u Rwanda i Geneva yatangaje ko ibiganiro byaba bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu Muryango wa ILO, hagamijwe guteza imbere umurimo unoze, guhanga imirimo mishya, guteza imbere uburenganzira bw’abakozi no kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore ku isoko ry’umurimo.
ILO ni umwe mu miryango yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ufite inshingano zo guteza imbere ubutabera mu kazi no gushyiraho amabwiriza mpuzamahanga agenga umurimo.
U Rwanda rumaze imyaka rukorana n’uyu muryango mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ubuhanga, kugabanya ubushomeri no kongerera ubushobozi abakozi mu nzego zitandukanye.
Mu ijambo rye afungura iyi Nama Gilbert Houngbo yagize ati” Ahazaza h’umurimo ntihazagenwa n’ikoranabuhanga ryonyine, ahubwo hazagenwa n’amategeko, inzego n’imikoranire hagati ya guverinoma, abakoresha n’abakozi”.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi bihura n’intego za rwo zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, ari na ko hahangwa imirimo myinshi ku rubyiruko.
Ibiganiro hagati ya Amb. Nkulikiyinka na Gilbert Houngbo bigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza gukorana bya hafi na ILO mu rugendo rwo kubaka isoko ry’umurimo rirambye, rihangana n’impinduka z’isi kandi ritanga amahirwe ku rubyiruko n’abagore.
Amb Nkulikiyinka yari yitabiriye nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo gusa kuri ubu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.









