sangiza abandi

Intsinzi ya RSSB Tigers igiye kwishimirwa mu buryo budasanzwe haturitswa ‘Fireworks’

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Kamena 2026, mu mbuga ya Kigali Convention Centre haturikirizwa ibishashi by’umuriro ‘fireworks’ mu rwego rwo kwishimira igikombe cya BAL 2026 RSSB Tigers BBC yegukanye.

Ikipe ya RSSB Tigers yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere itwaye yegukanye igikombe cya Basket Ball Africa League.

Ni mu mukino wabereye i Kigali ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, aho RSSB Tigers yatsinze ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88.

Mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena, hateguwe urugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali berekana igikombe begukanye.

Uru rugendo rurasorezwa mu mbuga ya Kigali Convention Centre, aho haraza guturitswa ibishashi mu kirere ‘fireworks’ biraturitswa saa 23:00.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze watumiye abantu kuza kwifatanya mu kwishimira iyi ntsinzi aho haribuze kuba hari abahanzi batandukanye, batoranyijwe kugira ngo bafashe iyi kipe n’abandi Banyarwanda baza kwifatanya na yo. Kwinjira ni ubuntu.

Mu bahanzi bari buze gususurutsa abaribwitabire ibi birori barimo’; Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King.

RSSB Tigers yegukanye BAL 2026 aho ari inshuro ya mbere yari yitabiriye iri rushanzwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika.

RSSB Tigers irishimira igikombe cya BAL yatwaye

Photos:

[fluentform id="3"]