Byabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Cyarwa mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, mu ijoro ryo kuwa 17 Mata 2026 aho abagizi ba nabi basanze mu rugo uwitwa Aloys Karamira alias Gasongo bamusanze iwe mu rugo baramwica.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA.COM ko amakuru bakiyamenya bihutiye kujyayo umurambo ujyanwa mu bitaro bya CHUB kugirango ukorerwe isuzuma. Yagize ati”Iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera kandi Polisi yabafashe ibashyikiriza ubugenzacyaha aho bafungiye kuri sitasiyo ya Ngoma”
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera bikekwa ko ishingiye ku makimbirane nyakwigendera yarafitanye na bamwe mu muryango we cyangwa abo bakoranaga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo abajijwe abatawe muri yombi abaribo yirinze kugira icyo abisubizaho ahubwo yemeza ko bigikubiye mu iperereza gusa hari amakuru avuga ko mubafunzwe haba harimo umugore we n’abakozi ba nyakwigendera.
Polisi yibukije abaturage kwirinda amakimbirane bityo n’iyo yaba abayeho bakwiye kujya bihutira kwegera ubuyobozi bukabagira inama ndetse hagashakwa uko yakemurwa byihuse atarabyara ingaruka zirimo n’urupfu.

Birakekwa ko Nyakwigendera ngo yaba yazize amakimbirane




