Umugabo wo mu karere ka Huye arashakishwa cyane akekwaho kwica umuturanyi we wari umutabaye ubwo yakimbiranaga n’umugore we.
Byabereye mu mudugudu wa Nyesonga mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye.
Ukekwa yitwa Habimana Jean de Dieu wahimbwaga izina rya Nyiramuhari uri mu kigero cy’imyaka 37 bikekwa ko yari arimo akimbirana n’umugore we mu rugo, umuturanyi we w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 aje gutabara ngo abakize, uriya mugabo aramutema amukometse bikomeye akoresheje umuhoro binamuviramo urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUNOTA ko Polisi ikimara kumenya amakuru yihutiye kujyana uwakomeretse kwa muganga birangira yitabye Imana.
Yagize ati”Ukekwa ntitwahise tumubona gusa Polisi ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage turi kumushakisha”
Polisi iributsa abaturage kwirinda ibikorwa bijyanye n’urugomo kuko bihanwa n’amategeko bityo ahashobora kuvuka amakimbirane bakwihutira kwegera inzego z’ubuyobozi na Polisi ayo makimbirane agakemurwa.





