sangiza abandi

I Kirehe hatangiye kubakwa Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kizuzura gitwaye arenga miliyari 6 Frw

sangiza abandi

Mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, hatangijwe imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, ‘Medicalized Health Centre’, kizuzura gitwaye arenga miliyari 6 Frw.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Sahr Kpundeh, n’inzego zitandukanye mu Karere.

Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kirimo kubakwa ku buso bwa hegitari 3.6, kizajya cyakira abantu barenga 35 000, mu gihe mu mwaka wa 2037 kizaba cyakira abarenga 200. 000.

Giherereye mu bilometero hafi 10 uvuye mu nkambi ya Mahama, ari na yo nkambi nini mu Rwanda icumbikiye impunzi zirenga 70 000.

Inkunga yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye yatanzwe na Leta ya Denmark binyuze muri gahunda y’iki gihugu y’iterambere mpuzamahanga, DANIDA.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko iki Kigo Nderabuzima cyo ku rwego rwisumbuye kizuzura gitwaye arenga miliyari 6 harimo kubaka n’ibikoresho bizagishyirwamo.

Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bumaze kumvikana na Banki y’Isi bwasanze ari ngombwa kuvugurura iki kigo kimaze imyaka 76 gitanga serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Umushinga Jya Mbere ni ikimenyetso ntasubirwaho cya Leta y’U Rwanda mu kwimakaza abantu bose natwe usigaye inyuma.”

Akomeza agira ati “Iyi gahunda si gahunda yo kubaka inyubako nshya gusa, ni ukububakira icyizere cyo kubagaragariza agaciro ubuyobozi bw’igihugu cyacu buha abaturage n’impunzi ziri mu Rwanda kandi bugashyira abaturage ku isonga.”

Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira avuga ko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye nicyuzura kizorohereza abaturage kuko ingendo ndende, amafaranga n’umwanya bakoreshaga bizagabanyuka.

Ambasaderi w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda, Sahr Kpundeh, avuga ko iki kigo kizafasha mu kongera serivisi z’ububyaza, kinagabanye igwingira n’ibindi, yizeza ko azagaruka imirimo yo kuvugurura no kubaka yararangiye.

Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyo ku rwego rwisumbuye, kizaba kigizwe n’ibyumba bibiri bitangirwamo serivisi zo kubaga, ibyumba byakira Ababyeyi babyaye n’abategereje kubyara.

Kizagira kandi ibyumba byita ku bana batavukiye igihe, serivisi zakira indembe ndetse n’ibitanda 110 by’abarwarira kwa muganga.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura Nyarubuye Health Center izarangira mu kwezi kwa Kamena 2026.

Ivomo: Imvaho Nshya

Photos:

[fluentform id="3"]