sangiza abandi

Ibikorwa 8 bya siporo n’imyidagaduro utagomba gucikwa i Kigali muri 2026

sangiza abandi

Muri uyu mwaka wa 2026, Umujyi wa Kigali witeguye kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo n’imyidagaduro bizahuza Abanyarwanda n’abaturutse hirya no hino ku Isi.

Kuva ku irushanwa mpuzamahanga ry’amagare, Basketball, amarushanwa y’imikino ngororamubiri ndetse n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Turebere hamwe ibikorwa umunani bizabera mu mujyi wa Kigali, wowe ukunda siporo n’imyidagaduro utagomba kuzacikwa muri uyu mwaka wa 2026.

  1. Tour du Rwanda

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuba kuva tariki ya 22 Gashyantare -1 Werurwe 2026.

Ni irushanwa rimaze kumenyerwa aho rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ryaba mpuzamahanga, ndetse n’inshuro ya munani kuva rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa 2,1.

Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani, izitabirwa n’amakipe 18, aho abasiganwa bazagenda inzira y’ibilometero 993, ni mu gihe agace ka Mbere ariko karekare kava Rukomo ya Gicumbi- Rwamagana, kareshya n’ibilometero 174 n’akazamuko ka metero 2.128.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda ryanahujwe n’imyidagaduro, aho abakunzi baryo bazasusurutswa mu bitaramo byiswe ‘Tour du Rwanda Festival’ bizitabirwa n’abahanzi barimo Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Ruti Joël ndetse n’umuvangamiziki DJ Marnaud n’abandi bahanzi bazahabwa umwanya.

Iri rushanwaa kandi ni umwanya mwiza wo kumurika ubwiza bw’igihugu no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga.

2. Igitaramo cya Move Afrika

Tariki ya 17 Werurwe mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igitaramo gikomeye cya Move Africa 2026, cyatumiwemo umuraperikazi w’umunya-America, Doja Cat.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera mu nyubako ya BK Arena, kikazahuza ibihumbi by’abakunzi b’umuziki biganjemo abo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika.

Move Afrika ni gahunda yatangijwe n’umuryango wa Global Citizen hagamijwe gutanga amahirwe y’imirimo n’ubucuruzi ku rubyiruko rw’Afurika binyuze muri ibi bitaramo ngarukamwaka.

Move Afrika ebyiri zabanje zose zabereye mu mujyi wa Kigali, aho ku nshuro ya mbere hatumiwe umuraperi Kendrick Lamar, ubwo hari mu Kuboza 2023, naho ku nshuro ya kabiri hatumirwa umuhanzi mpuzamahanga John Legend.

Imyiteguro y’iki gitaramo irarimbanyije, aho abakunzi b’umuziki baturuka muri Uganda na Kenya batangiye gutangaza ko bari kwitegura kuzaba bari mu Mujyi wa Kigali kuri iyo tariki.

3. Irushanwa rya Basketball African League 2026

Imikino mpuzamahanga ya Basketball African League 2026 izabera mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi.

Iri rushanwa ritegurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi, NBA, rihuza amakipe ya Basketball yo ku mugabane wa Afurika. 

Ni amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya gatandatu ndetse amaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali bitewe nuko ari umwe mu mijyi agomba kunyuramo binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na BAL, bugamije guteza imbere imikino, ubukerarugendo, n’ishoramari binyuze mu bikorwa bya “Visit Rwanda”.

Aya marushanwa ni umwanya wo kugaragaza impano ku bakina umukino wa Basketball muri Afurika, ariko by’umwihariko biha amahirwe ku rubyiruko yo kwigira ku bakinnyi babigize umwuga ndetse ukaba n’umwanya wo kwidagadura ku bakunda uyu mukino.

Ni irushanwa kandi rikunze kwitabirwa n’ibyamamare ku mugabane wa Afurika birimo abakinnyi rurangirwa muri Basketball, abakinnyi ba filime, abahanzi, abazwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi, bituma ibi bihe biryoha.

4. Kigali International Peace Marathon

Irushanwa ngarukamwaka ry’amahoro rya Kigali rizaba muri Kamena 2026.

Iri rushanwa ryatangijwe mu 2005 rishyigikiwe na Perezida Paul Kagame, aho yari agamije guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

Rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu kuva ryashyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ‘Global Elite Label Status’.

Rigizwe n’ibyiciro bitatu aribyo Full Marathon aho abasiganwa bagenda ibilometero 42.195, Half Marathon aho bagenda ibilometero 21.098 na Run for Peace iba irimo abadasiganwa y’ibilometero 10.

Imibare igaragaza ko buri mwaka rizamo abasaga ibihumbi 10 barimo abakina n’abakunzi b’isiganwa baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, Ethiopia, Eritrea n’ahandi.

Ritegurwa na Federasiyo y’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo.

Uretse kuba ari igikorwa cyimakaza amahoro, rinatanga ibihembo by’amafaranga ku batsinze, ndetse ibi bihembo bigenda byongerwa uko imyaka iza.

5. Nyungwe Marathon (27 Kamena 2026)

Nyungwe Marathon ni irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ribera mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zayo mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni isiganwa rimaze kumenyekana kubera umwihariko waryo wo guhuza siporo n’ubukerarugendo, aho abasiganwa biruka mu mihanda yitegeye amashyamba kimeza, imisozi y’icyayi n’ibindi byiza nyaburanga.

Iri siganwa ribera buri mwaka muri iri shyamba riherutse gushyirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu murage w’Isi, kubera ko ari icyanya gifite itandukaniro n’ibindi byanya biri hirya no hino ku Isi bitewe n’urusobe rw’ibinyabuzima bibahaba.

Nyungwe Marathon iteganyijwe kuba muri Kamena 2026, yitabirwa n’abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho abaryitabira bashobora kugenda n’amaguru, kwiruka no kugenda n’igare.

Hari abakora intera y’ibilometero 106 ari byo byitwa “The Double Double event”, bivuze ko bava mu Gisakura bakagera ku Kitabi, bakongera bagasubira aho batangiriye.

Hakaba n’abakora intera y’ibilometero 53 ku maguru, abakora igice cya Marathon (ibilometero 21) n’abasiganwa intera y’ibilometero 12, mu gihe hari n’abasiganwa ku magare.

Abitabira ‘Nyungwe Marathon’ kandi baryoherwa no kwifotoreza mu mirima y’icyayi ya Gisakura, ahari uruganda rugitunganya, gusura Isumo rya Ndambarare n’inzira yo mu kirere izwi nka “Canopy Walkway”.

6. FIFA Series

U Rwanda ruri mu bihugu byatoranyijwe kuzakira amarushanwa mpuzamahanga ya FIFA Series, ahuza amakipe y’ibihugu avuye ku migabane itandukanye, hagamijwe guteza imbere umupira w’amaguru.

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzakira amatsinda yaryo abiri aho ruzaba ruri mu itsinda A ruhuriyemo na Kenya, Estonia, na Grenada, naho mu itsinda B hazaba harimo Tanzania, Aruba, Liechtenstein na Macau.

Iyi mikino iteganyijwe kuba mu mpera za Werurwe, izabera kuri Stade Amahoro ivuguruye.

Ni umwanya wo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’abakinnyi, ndetse bizaba ari n’amahirwe yo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

7. ATP Challenger Tour Kigali

U Rwanda rwahawe kwakira amarushanwa ya ATP Challenger ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ni amarushanwa ahuza abakinnyi babigize umwuga arimo “ATP Challenger 75 Tour” na “ATP Challenger 100 Tour”, rizakinwa muri Werurwe 2026.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyakiriye iri rushanwa nyuma ya Afurika y’Epfo.

Muri uyu mwaka u Rwanda ruzakira “ATP Challenger 75 Tour” na “ATP Challenger 100 Tour”, aya marushanwa yombi azaba ibyumweru bibiri, kuva tariki 2-8 Werurwe na tariki ya 9-15 Werurwe 2026, ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali/ Kicukiro Ecology Tennis Club.

ATP Challenger 75 Tour izaba mu cyumweru cya mbere naho ATP Challenger 100 Tour ibe mu cyumweru cya kabiri.

Ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’ababigize umwuga (ATP) ndetse byakarusho buri mukinnyi wa Tennis anyura muri iki cyiciro cy’aya marushanwa ya ATP Challenger, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere.

8. Giants of Africa

Muri uyu mwaka, u Rwanda ruzongera kwakira iserukiramuco rya Giants of Africa, igikorwa mpuzamahanga gihuza urubyiruko rukina basketball ruturutse hirya no hino muri Afurika.

Iri serukiramuco ryatangijwe na Masai Ujiri, Umunya-Nigeria uri mu bayobozi bakomeye muri NBA, wanabaye umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors.

Mu mwaka ushize wa 2025, Giants of Africa yahurije i Kigali abasore n’inkumi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, aho bamara icyumweru bahurira mu bikorwa bigamije kuzamura impano, kubatoza indangagaciro zo kwigirira icyizere no gukorera hamwe, binyuze muri siporo n’umuco.

Giants of Africa imaze kuba inshuro ebyiri yagiye yitabirwa n’ibyamamare bikomeye muri Basketball ku Isi barimo Kawhi Leonard, wakiniye Los Angeles Clippers, Joel Embiid, umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye muri NBA ukomoka muri Cameroun n’abandi.

Iri serukiramuco risozwa n’ibirori bikomeye bibera mu nyubako ya BK Arena, aho byagiye byitabirwa n’abahanzi mpuzamahanga barimo Davido, Tiwa Savage, Ayra Starr na Kiss Daniel.

Photos:

[fluentform id="3"]