U Rwanda rwinjiye mu Cyumweru cyahariwe Kwizigama, cyashyizweho hagamijwe kuzamura iterambere ry’umuturage ku giti cye no gukomeza guteza imbere igihugu muri rusange, ndetse muri uru rugendo hagaragajwe ko urwego rw’ubwizigame mu gihugu rumaze kugera kuri 14.4% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.
Iki cyumweru cyatangijwe ku wa 31 Ukwakira 2025, kiba by’umwihariko kigamije gushimangira guteza imbere umuco wo kwizigamira no gushora imari mu nyungu z’ejo hazaza h’abaturage n’igihugu.
Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo Gishinzwe Ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda, sosiyeti y’ubucuruzi ikora ishoramari ry’umwuga, RNIT Ltd. (Rwanda National Investment Trust), buri Munyarwanda afite uruhare mu iterambere rye n’igihugu binyuze mu kwizigamira.
Muri iki Cyumweru cyahariwe gahunda zo kwizigamira, buri nzego zikorera mu Rwanda zizakora isuzumu hagamijwe kureba uko umuco wo kwizigamira wanozwa kandi ukagera kuri bose, ndetse bikaza byunganira izindi mbaraga igihugu cyagiye gishyira mu iterambere ry’ubukungu.
Ibi bikubiye muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu ya NST2, aho mu 2024, u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura ubwizigame bw’Abanyarwanda bukava kuri 12,5% bukagera kuri 25,9%.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko ubwizigame bw’Abanyarwanda mu 2025, bumaze kugera kuri 14,4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ari nako isaba Abanyarwanda kurushaho gukomeza umuco wo kwizigamira.
Abanyarwanda hirya no hino bashishikarizwa gukurikira no gushaka amakuru ajyanye n’uburyo bwo kwizigamira, ndetse mu buryo bubyara inyungu, kuko ariyo nzira yo kugera ku iterambere rirambye.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bufasha abantu kwizigamira binyuze nko mu kigega “Iterambere Fund”, gifasha abashoramari banini n’abato, baba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo, gushora imari hakoreshejwe uburyo bwo gukusanyiriza amafaranga hamwe agashorwa mu bicuruzwa bitandukanye biri kw’Isoko ry’Imari n’imigabane.
Iki kigega cyunganirwa n’ibindi bigo bitandukanye bikora umurimo wo kubika amafaranga mu gihe kirekire, byose hamwe bigaha Abaturarwanda amahirwe yo kwihitiramo serivisi bakoresha.





