sangiza abandi

Speciosa Mukabayojo azashyingurwa mu Rwanda

sangiza abandi

Umuryango w’Igikomangoma,  Speciosa Bideri Mukabayojo watangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu Rwanda ku wa 29 Ugushyingo 2025 aho kuba muri Kenya amaze igihe atuye.

Itangazo ryashyizwe hanze n’abo mu muryango we ku wa 4 Ugushyingo 2025, rigaragaza ko umuryango wahisemo ko  azashyingurwa mu Rwanda aho umugabo we ashyinguye.

Uuryango we wagize uti “Umubyeyi wacu Speciosa Bideri Mukabayojo azashyingurwa mu gihugu cyamubyaye, u Rwanda ari kumwe n’umugabo we (ari na we data utubyara) na we witahiye Bideri Benoit, hamwe na nyina akaba na Nyogokuru, Agnes Mujawingoma na we witahiye”

Umuryango wa Mukabayojo uvuga ko urimo gufashwa n’u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’ishyingurwa rye.

Imiryango y’ibwami yo mu bihugu bitandukanye yohereje ubutumwa bw’akababaro n’ihumure ku muryango w’iki gikomangoma.

  Spéciose Mukabayojo, ni  umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Mukabayojo yaheruka kugaragara mu Rwanda mu gutabariza (gushyingura umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.

Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n’abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (yapfiriye).

Musinga yasimbuwe n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.

Bideri yari umukobwa wa Yuhi V Musinga ( Iyi foto yafashwe umunsi akora ubukwe na Bideri Benoit)

Photos:

[fluentform id="3"]