Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje hari ikizere cy’uko ifaranga ryataga agaciro mu myaka ishize bizaba byaragabanutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo y’Ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda, by’umwaka wa 2024/2025, ndetse n’ishusho n’ingamba z’ingenzi BNR izibandaho mu wa 2025/2026.
Iyi raporo, yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 9,7% ugereranyije n’idolari rya Amerika ,mu mwaka wa 2024/2025, ubu icyo kigero kikaba kiri kuri 4,2%.
Guverineri Hakuziyaremye, yabitangaje mu gihe muri Kamena 2024 ifaranga ry’u Rwanda ryari ryataye agaciro ku rugero rwa 12,5%, bityo akavuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2025 igitutu cy’ugutakaza agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Idolari rya Amerika cyagabanyutse.
Yagize ati: “Ubu ugutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Idolari rya Amerika biri kuri 4,2%, tukaba twizeye ko uyu mwaka tuzawurangiza uko ifaranga ryataga agaciro mu myaka ishize byaragabanyutse.”
Hakuziyaremye yabwiye abasenateri n’abadepite ko ibi ari ukubera amavugurura yakozwe muri uyu mwaka, ndetse n’amabwiriza yashyizweho abuza abantu kwishyuza mu madovize.
Yagize ati “Ku isoko mpuzamahanga byagiye bigaragara idolari rya Amerika rigenda ritakaza agaciro ugereranyije n’andi madovize akomeye ku Isi cyane cyane kubera inyungu ya banki nkuru ya Amerika na yo yagiye imanuka muri uyu mwaka wa 2025.”
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wo, wageze kuri 5,7% ugereranyije na 7,9% mu mwaka wabanje.
Mu kwezi ku Ukwakira 2025, ibiciro ku isoko mu Rwanda byiyongereyeho 7.1% mu mijyi ugereranyije n’Ukwakira 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
BNR igaragaza ko iri gabanuka ryatewe n’izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi no kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byaragabanutse n’ifaranga ry’Igihugu ntirikomeze guta agaciro cyane ugereranyije n’idolari rya Amerika.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko mu ngamba z’ingenzi BNR izibandaho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, harimo gukomeza gukurikiranira hafi umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kugirango utarenga imbago ni ukuvuga hagati ya 2-8%.
Yatanze icyizere ko nubwo hari bimwe mu bicuruzwa bigaragara ko ibiciro byabyo byazamutse, umuvuduko w’iryo zamuka utaragera ku kigero gihangayikishije cya 8%.
Ati “Hari akanama gashinzwe kureba uko ibiciro by’ibikomoka ku biribwa bihagaze karimo BNR, NISR, MINAGRI na MINICOM kagenda kareba uko ibihembwe by’ihinga bigenda bityo bigafasha mu gukora iteganyamibare ryerekana aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba ugeze. Nk’ubu mu mibare dufite, tubona tuzarangiza umwaka wa 2025 ku mpuzandengo y’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’umwaka wose turi kuri 6,9%.”
BNR kandi ivuga ko izarushaho kunoza imicungira y’amadovize no gukomeza gushora imari muri zahabu, no gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abakozi bayo.







