sangiza abandi

Ijambo rya Perezida Kagame mu muhango wo guherekeza Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Amb. Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera, wabere mu Inteko Ishinga Amategeko.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera watabarutse tariki ya 11 Ukwakira 2024.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanyarwanda, inshuti n’abo mu muryango wa Amb. Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera.


Perezida Kagame yavuze ko hari hashize igihe kinini aziranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera kuko bamenyanye mu myaka ya 1970.

Yakomeje avuga ko ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje kurugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside, Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha.

Ati “Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Karemera atabarutse, ariko agiye yaramaze kubona ibyo yaharaniye.

Ati “N’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi.

Perezida Kagame yasoje abwira abitabiriye uyu muhango ko ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu anyuramo ari mu buzima, akwiye kuba amasomo.

Ati “Ni ubuzima rero niko bugenda, ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera. Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi, uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.”

Amb Col (Rtd) Dr Karemera yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu muryango w’abana batandatu.

Mu 1962 we n’umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere.

Amb Col (Rtd) Dr Karemera asize abana 7 n’abuzukuru 4.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]