I Rusororo mu Karere ka Gasabo, u Rwanda ruri kuhubaka ibigega bya gaz yo gutekesha byitezweho kuzafasha kugabanya igiciro cyayo ndetse bikazatuma hashyirwaho ibiciro bimwe mu gihugu hose, bizorohereza abafite amikoro macye kubona gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Uyu mushinga ugizwe n’ibigega bitanu bya gaz yo gutekesha ugeze kuri 70%, aho ibi bigega bizaba bifite ubushobozi bwo kubika metero cube ibihumbi 17.5 bikaba biri kubakwa ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 6 ndetse imirimo imwe n’imwe yo kubaka iri kugana ku musozo.
Muri ibi bigega biri kubakwa harimo bibiri bito bizaba bifite ubushobozi bwo kubika metero cube 400 za gaz, aho imirimo yo kubyubaka yamaze kurangira neza ndetse bitarenze muri Mata 2026 bizatangira gushyirwamo gaz.
Hari kandi n’ibindi bigega bitatu binini byo bizaba bifite ubushobozi bwo kubika gaz ingana na metero cube ibuhumbi 17.1, byo biteganyijwe ko bizarangira muri Kamena 2026 kuko imirimo yo kubyubaka igeze kuri 50%.
Umunya-Bangladesh, Abdul Rahuman, ushinzwe imirimo yo kubaka ibi bigega yavuze ko imirimo yo kubaka irimbanyije ndetse iri kugenda neza, ku buryo bitarenze mu mpeshyi y’uyu mwaka ibi bigega bizaba byatangiye gukoreshwa mu kubika gaz.
Yasobanuye ko kubaka ibi bizafasha kubika ingano nyinshi ya gaz kuko u Rwanda ruzaba rushobora kurangura nyinsho bitewe n’uko hari ahantu hahagije yabikwa.
Yagize ati “Gaz izajya izanwa mu ma kamyo manini atwara toni hagati ya 20 na 25 hanyuma ishyirwe mu bigega binini n’ibito kubera ko tuzaba dufite ububiko buhagije n’andi ma sosiyete azajya aza kurangura, cyane ko igiciro cyayo kizaba kiri hasi ugereranyije n’uko bimeze ubu.”
Yakomeje avuga ko kubaka ibigega binini bifite ubushobozi bwo kubika gaz nyinshi bifitiye igihugu inyungu ebyiri kuko harimo kubika ingano ya gaz ihagije ku buryo no mu bihe bikomeye cyangwa se habaye ikibazo ku isoko mpuzamahanga bizasanga igihugu cyarazigamye gaz ihagije.
Icya kabiri yavuze n’uko hazabaho kugabanuka kw’ibiciro ku isoko bitewe n’uko hazajya harangurwa gaz nyinshi kuko niba ubu hagurwa toni 200 cyangwa 300 ariko igihe bizaba bimaze kuzura hazajya hagurwa toni 4000.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatumiza bakanacuruza ibikomoka kuri peteroli, Dr. Akumuntu Joseph, yagaragaje ko uyu mushinga uhuriweho na sosiyete zirindwi zikora ubucuruzi bwa gaz kandi leta ikaba yarabasoneye imisoro bizatuma ibiciro byayo byorohera abaguzi ndetse avuga ko bizatuma hajyaho igiciro kimwe mu gihugu hose.
Yagize ati “Urabona kuri ubu buri mucuruzi usanga ashyiraho ibiciro bya gaz bitewe n’uko yaranguye ariko ibigega biri kubakwa nibimara kuzura bizatuma hashyirwaho igiciro kimwe hose mu gihugu kandi kiri hasi umuturage wese yibonamo ku mafaranga yose yaba afite.”
Ibi bigega biri kubakwa byitezweho kugabanya umuvuduko w’izamuka rya gaz kuko mu gihe bizaba bimaze kuzura igihugu cyizaba gifite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa amezi abiri.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko buri mwaka u Rwanda rutumiza toni ibihumbi 40 bya gaz ifite agaciro k’amafaranga miliyari 45 Frw, ndetse umubare w’abakoresha gaz ugenda wiyongera buri mwaka.
Mu 2020 umubare w’abakoresha gaz wari kuri 5,6% mu gihe mu 2024 bageze kuri 16%. Intego u Rwanda rwihaye n’uko kugeza mu 2030 abayikoresha bazaba bageze kuri 38%.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zikoresha inkwi mu guteka, 18% zigakoresha amakara naho 5,4% zikoresha gaz.
Mu Mujyi wa Kigali, ingo zitekesha gaz ni 23%, izitekesha inkwi ni 17% mu gihe izitekesha amakara ziri ku kigero cya 51%.






