Ibirayi ni kimwe mu bihingwa biribwa n’abantu benshi mu Rwanda ndetse izamuka ry’ibiciro byabyo biri mu ngingo zigarukwaho kenshi umunsi ku wundi aho abacuruzi babyo n’abaguzi bavuga ko biteye impungenge.
Ku masoko atandukanye mu bice binyuranye by’u Rwanda igiciro cy’ibirayi ntigihwema kuzamuka nyamara imibare igaragaza ko buri mwaka umusaruro wabyo wiyongera, ibituma benshi bibaza impamvu ibiciro bitajya bimanuka.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye mu bihembwe byose by’ihinga bya 2025 aho mu gihembwe cya A Umusaruro wageze kuri toni ibihumbi 475,7, naho muri B ugera kuri toni ibihumbi 314 mu gihe mu gihembwe cy’ihinga C habonetse umusaruro ungana na toni ibihumbi 94,8.
Muri rusange iyi mibare igaragaza ko mu 2025 umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 17% aho wageze kuri toni 884, 500 uvuye kuri toni 827,355 wari ho mu 2024.
Si ibyo gusa kuko ubushakashatsi ku buhinzi mu gihembwe cy’Ihinga cya 2026 A bwagaragaje ko umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 3,3% aho wageze kuri toni 491.564.
Nubwo imibare igaragaza ko umusaruro wiyongera, ntabwo bituma igiciro cyabyo kimanuka kuko usanga ahubwo kirushaho kuzamuka.
Ku ruhande rw’abahinzi bavuga ko uko ibiciro by’ibirayi bihagaze ku masoko bijyana n’ibyo baba bashoye mu buhinzi bwa byo kuva batangiye kubihinga kugeza byeze ndetse basobanura ko ibyo bashora kugeza umusaruro ubonetse nabyo biba bihenze.
Kimwe mu byo abahinzi bagararagaza nk’impamvu ituma ibirayi bihenda harimo imiti n’inyongeramusaruro bakoresha muri ubu buhinzi aho bavuga ko biba bihenze cyane ndetse bakavuga ko leta ikwiye kubatera inkunga kugira ngo igiciro cyabyo cyorohere abaguzi.
Abahinzi bavuga ko muri iki gihe imiti bakoresha yahenze cyane ku buryo no kuyigondera biba bitoroshye.
Umwe mu bahinzi yagize ati “ Uyu munsi imiti dukoresha mu buhinzi irahenze cyane ku buryo yiyongereyeho 200%, umuti twaguraga hagati y’ibihumbi 75Frw na 80 Frw ubu turi kuwugura ibihumbi 180Frw kandi tubona mu minsi mike uzagera ku bihumbi 200 Frw. Rero turasaba ko leta yakadufashije byibura tukabona imiti ku biciro bidahanitse.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) nacyo cyemera ko nubwo umusaruro w’ibirayi wiyongera buri mwaka ariko utaragera ku rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo.
Umuyobozi w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, aganira na RBA yavuze ko hari ingamba ziri gufatwa mu rwego gukomeza kongera umusaruro w’ibirayi kugira ngo bigabanye igiciro cyabyo.
Yavuze ko zimwe mu ngamba bari gufata harimo kwagura ibice bihingwamo ibirayi mu gihugu ndetse no gukora imbuto zibereye ibyo bice.
Yagize ati “ Hari ingamba nyinshi turi gufata zigamije kongera umusaruro w’ibirayi harimo kureba mu bindi ibice by’igihugu aho bishobora kwera. Hari imbuto zakozwe ziberanye n’ibice byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo kugira ngo hazunganire Amajyaruguru n’i Burengerazuba hasanzwe hahingwa ibirayi cyane.”
Imibare ya NISR igaragaza ko Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera ari two tweza umusaruro mwinshi w’ibirayi mu gihugu ugereranyije n’ubuso bihingwaho.
RAB ku bufatanye na MINAGRI baherutse gutangaza ko hari gukorwa imbuto z’ibirayi zongerewe ubudahangarwa, zakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo zidakenera umuti mwinshi ndetse zifite ubudahangarwa butuma zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi buvuguruye muri MINAGRI, Dr Patrick Karangwa, yagize ati“Ubushakashatsi duherutse gukora, ahahinzwe iyi mbuto nshya, habonetse Toni hagati ya 34-36 kuri Hegitari, mu gihe ku mbuto y’ibirayi isanzwe heze Toni 2-3 kuri Hegitari”.
Intego y’abahinzi bahinga ibirayi ni ukugeza umusaruro kuri toni 30 kuri hegitari aho kuri ubu ahenshi ukuri hagati ya toni 8 na 12 kuri hegitari.









