Impunzi z’Abanye-Congo zituye mu mujyi wa Kigali zazindukiye mu rugendo rw’amahoro rwabereye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda, mu rugendo rugamije kwamagana ubwicanyi n’imvugo z’urwango biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Uru rugendo rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, aho izi mpunzi zahagurukiye hafi kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika berekeza kuri iyi ambasade.
Uru rugendo bisa nkaho ruri bukomeze rwerekeza no ku zindi ambasade z’ibihugu by’amahanga bikorera mu Rwanda.
Impamvu y’uru rugendo rw’amahoro ni ukwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda byumwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo bari kuri Ambasade ya Amerika bakomeje mu butumwa bwabo basabaga Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora byihuse kugira ngo ibi bikorwa bitera umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga bigari bihagarikwe.









