sangiza abandi

Imyaka isaga 50 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa: Dore intambwe imaze guterwa

sangiza abandi

Imyakaka 54 irashize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye ubufatanye n’umubano  hagati y’ibihugu byombi. Ni umubano watangiriye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Kuva icyo gihe, umubano wakomeje kwaguka  ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agiye atandukanye.

U Rwanda n’u Bushinwa, bifitanye ubuhahirane bwimbitse n’ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, umuco ndetse n’iterambere.

Muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yasuye u Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi maze ahura na Perezida Xi Jinping.

Muri Nyakanga 2018, ku butumire bwa Perezida Kagame, Perezida Xi yasuye u Rwanda, bikaba byari ubwa mbere Perezida w’Ubushinwa agiriye uruzinduko mu Rwanda.

 Abakuru b’ibihugu baganiriye ingingo zitandukanye zijyanye n’imibanire y’ibihugu byombi.

Hagati y’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi, Ishyaka rya gikomunisiti ry’u Bushinwa riri ku butegetsi  (CPC) na FPR Inkotanyi ryo mu Rwanda, yagiranye ibiganiro bitandukanye.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Amb. Gao Wenqi  akomoza ku mubano umaze imyaka 54 mu butumwa ya nyujije kuri X yagize ati “ Hashize imyaka 54 , umubano wacu umaze kwaguka no gukomera . Ni ibihamya bishimangirwa n’ubufatanye n’umubano ushingiye ku bushuti.

Ni ibiki bimaze kugerwaho hagati y’ibihugu byombi ?

Hashize imyaka irenga 40 u Bushinwa buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse zo gukomerezayo amasomo. Iki gihugu cyanatangije  Ikigo cya Confucius muri Kaminuza y’u Rwanda,kigamije gufasha ubumenyi n’umuco.

Kuva mu 1980, abanyeshuri 1500 barangije amasomo mu Bushinwa nyuma yo guhabwa buruse na leta y’u Bushinwa.

Hashize  imyaka irenga 40 mu Rwanda haza itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baza gutanga serivisi z’ubuvuzi. Kuva  1982, abaganga barenga 258 bavuye mu Bushinwa baza gukorera mu Rwanda.

Ibitaro bya Masaka biri kubakwa ubu na byo ni muri urwo rwego, bizaba bimwe mu binini mu Rwanda.

Ubufasha bw’u Bushinwa bugaragarira mu bikorwa by’ingenzi by’iterambere nko kubaka imihanda, inyubako, amashuri n’ibindi bikorwaremezo.

Mu myaka 54 ishize,  Ikigo cya China Road and Bridge Corporation (CRBC), cyubatse  umuhanda ureshya na Kilometero zirenga  1500 imihanda yo mu Rwanda.

Ubu u Bushinwa ni bwo buza ku isonga mu kugira amasosiyete menshi yaje gushora imari mu Rwanda.

 Nyuma y’ibyo, u Rwanda na rwo rwohereza mu Bushinwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge nka kawa, icyayi n’urusenda rwumye, kuri ubu bifite agaciro ka miliyoni 160 z’Amadolari ya Amerika.

Kugeza ubu u Rwanda ruritegura kandi kohereza ku isoko ry’u Bushinwa imbuto za Avoka .

Hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu

Ubwo mu 2018, Perezida w’u Bushinwa yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, icyo gihe hasinywe amazerano hagati y’ibihugu byombi.

Ubushinwa n’ u Rwanda yashyize umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane, ubwubatsi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.

Icyo gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashimye ubufatanye n’amasezerano yasinywe , ashimangira ko  buzakomeza kwaguka.

Yagize ati “Nejejwe cyane n’aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ndizera ko ubu bufatanye buzakomeza mu nzego nyinshi z’iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.”

Perezida Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda nyuma y’ibihe bibi rwaciyemo ubu, kikaba ari igihugu gihagaze neza mu iterambere, kiri ku murongo kandi gitekanye.

Ati ” Ni ubwa mbere ngeze mu bihugu bya kure nyuma y’uko nongeye gutorerwa kuyobora u Bushinwa, nkaba nejejwe cyane no kugera mu Rwanda. Ndashimira cyane Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kuba u Rwanda rutekanye kandi rukataje mu iterambere.

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa byasinyanye amasezerano agamije kwagura ubufatanye mu ishoramari, ubucuruzi n’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo giteza imbere ishoramari ry’Abashinwa baba mu mahanga, (Hongqiao Overseas Chinese Business Association Expo and Trade Promotion Center).

Ayo masezerano yasinyiwe mu Imurikabikorwa Mpuzamahanga ku byinjizwa mu Bushinwa (China International Import Expo: CIIE) riri kubera i Shanghai mu Bushinwa, kuva ku wa 05 Ugushyingo 2025 kugeza ku wa 10.

U Rwanda n’u Bushinwa basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye arimo imishinga ibarirwa agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

Imwe mu mishinga yarangiye yari ikubiye muri aya masezerano harimo kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54km.

Hari kandi gutera inkunga imirimo y’umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66km, ndetse n’umuhanda wa Sonatubes- Gahanga.

Indi mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa igizwe n’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ibindi.

Mu 2023, imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarengeje agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, ibyo bikaba bigaragaza ubwiyongere bwa 16.5%.

Ibyo bijyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959.7$ aho yatanze akazi ku bantu 29,902.

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda yubatswe n’Ubushinwa
Umuhanda Kigali-Bugesera ni umwe mu yubatswe n’Ubushinwa
Abaganga b’Ubushinwa bari kugira uruhare mu buvuzi bw’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]