sangiza abandi

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kongera kuba

sangiza abandi

Inama y’Abaminisitiri yateraniye iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kongera kuba.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, muri Village Urugwiro.

Imwe mu myanzuro yayo nuko ku wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2026 hateganyijwe inama y’Umushyikirano.

Inama y’Umushyikirano iheruka yabaye ku wa 23 kugeza kuwa 24 Mutarama 2024, iyi nama ikaba itari yarabaye mu mwaka wa 2025.

Inama iheruka yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo ritangiza inama, Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 31 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje ndetse anagaragaza uko Igihugu gihagaze.

Yagaragaje ko Igihugu gihagaze neza mu nzego zose.

Mu biganiro byatanzwe muri iyi nama, byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo kugaragaza iby’ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).

Yagarutse kandi ku guharanira kwigira mu bukungu, ingamba n’ibisubizo bishingiye ku nkingi zisanzwe z’ubukungu n’inkingi nshya zari ziri kwigwaho.

Yagarutse kandi ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Ni iyihe myanzuro yafashwe icyo gihe?

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu harimo;

  1. kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa.
  2. Hagaragajwe kandi uburyo bwo kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’Igihugu, kongera ingano y’ubuso bwuhirwa, kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.
  3. Gukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.
  4. Gukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.
  5. Gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.
  6. Gukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.
  7. Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.

IMIBEREHO MYIZA

  1. Gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.
  2. Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye. 
  3. Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
  4. Guteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku: Gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye.

IMIYOBORERE

  1. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza Ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
  2. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo.
  3. Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo:

» Kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi;

» Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda;

Gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.

Photos:

[fluentform id="3"]