Muri raporo y’impuguke za Loni ivuga uko umutekano wari uhagaze muri RDC kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira uwo mwaka, yitsa cyane ku gushinja AFC/M23 mu bikorwa by’intambara muri icyo gihugu ariko ikanagaragaza FDLR nk’umutwe waburiwe igisobanuro.
Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse mu bihe bitandukanye mu bufatanye na Leta ya RDC, bakomeje kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iyi raporo isa nkaho yibasira u Rwanda na AFC/M23, izi mpuguke ziyobowe na Krisztina Varga muri raporo zayo yo ku wa 30 Ukuboza 2025, zishinja abarwanyi ba AFC/M23 kwirukana abasivili mu ngo zabo no kubabuza kujya guhinga amasambu yabo.
Ngo ibitero kuri FDLR byatumye abasivile benshi bahungira muri Uganda, bava muri Teritwari ya Rutshuru.
Zagize ziti “Kwibasira bigambiriwe itsinda runaka; FDLR n’abasivili bayishamikiyeho, cyane cyane bo mu bwoko bw’Abahutu, bishobora kuba icyaha cy’intambara cyangwa icyaha cyibasira inyokomuntu.”
Muri iyi raporo, ku ngingo yayo ya 15, ivuga ko abahagarariye FDLR na Wazalendo, banenze uburyo bwo gucyemura amakimbirane muri RDCongo ngo kuko yaheje umutwe wa FDLR.
Izi mpuguke zivuga ko “Umutwe wa FDLR utahawe ibisobanuro byimbitse, bituma abantu bamwe bahuza ubwoko bw’Abahutu na FDLR bityo byatumye hakomeza kuba ivangura n’ubugizi bwa nabi bwibasira abasivile.”
Izi mpuguke zisanga ijambo “FDLR rikwiye gusobanurwa ndetse hakagaragazwa inzego zigize FDLR.” Ibintu bisa nko guha ijambo umutwe urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kandi bagikomeje gushaka kuruhungabanya.
Icyakora izi mpuguke zemera koko ko uyu mutwe hamwe na Wazalendo uhari kandi ukorera mu bice bya RDCongo ndetse kandi ko ukomeje gufata n’ibindi bice ushyigikiwe na FARDC.
Zibasiye u Rwanda
Muri iyi raporo , izi mpuguke zavuze ” ko mu buhamya zahawe na bamwe bo muri AFC/M23, abayobozi bakuru b’uyu mutwe n’abagize ubutasi, abadipolomate n’abakora mu nzego z’umutekano, bemeje ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo ngo zijye gufasha uyu mutwe muri ibyo bice, ngo zirukane inyeshyamba z’umutwe wa FDLR mu bice bya Niragongo na Rutshuru.”
Izi mpuguke zivuga ko hari abasirikare ba FDLR bagera hagati ya 6000 na 7000 biri Kivu zombi.
Amahoro ari mu biganza bya RDCongo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yashyize kuri X , avuga ku butumwa bw’Umuvugizi wa Leta ya RDC, bushinja u Rwanda kurenga ku by’impande zumvikanyeho, yavuze ko igisubizo cy’ibibazo bihari, ari ubushake bwa Politiki bwa leta ya Congo.
Ati ” Igihe se (guverinoma ya Congo), umwana (abakoze jenoside bo mu mutwe wa FDLR), n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya jenoside) bagerageje aho gushakira ibisubizo mu gihe cy’imyaka itatu ishize nk’uburyo bwo gutinza ibintu, turabibutsa ko agakiza kazaturuka ku bushake bwa politiki bwa Kinshasa bwo gushyira mu bikorwa by’ukuri inzira z’amahoro ziriho ubu. ”
Minisitiri Nduhungirehe aheruka gutangaza ko gushinja AFC/M23 kwibasira abasivile bo mu bwoko bw’Abahutu bigamije kwerekana ko FDLR atari iyo ikora ibyaha gusa, kandi ko ibyo bishimangira ko izi mpuguke zishyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba.
Yagize ati “Itsinda rito ry’abakozi batanu ba Loni bahawe gusa izina ry’impuguke, riri kugerageza guhimba amakuru asa n’ayo ku rundi ruhande muri RDC, ribogamira ku bajenosideri ba FDLR, [kandi] gusenywa kwawo biri mu mutima w’amasezerano y’amahoro ya Washington.”
Yasobanuye ko izi mpuguke zahimbye amakuru mu gihe Televiziyo ya RDC (RTNC) n’abayobozi bo muri iki gihugu bikomeje gukwirakwiza imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.





