sangiza abandi

Ingabo za RDF ziri muri Mozambique zatanze serivise z’ubuvuzi ku baturage barenga 400

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), batanze serivise z’ubuvuzi ku baturage bo muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 aho abasirikare b’u Rwanda barimo abakora mu bitaro bya Rwanda Level 2+ hamwe n’abagize RWABG VIII, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bantu barenga 410 bavanwe mu byabo bari mu nkambi ya Gobolo 1 iri i Bria muri Repubulika ya Santarafurika.

Iki gikorwa cy’ubuvuzi cyakozwe mu rwego rw’ibikorwa bibanziriza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Abibumbye uteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2029.

Abari muri iyi nkambi baturutse mu bice bitandukanye bya Repubulika ya Santarafurika, mu gihe abandi bahunze igihugu cya Sudani kubera umutekano muke.

Serivisi z’ubuvuzi zatanzwe harimo ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri imbere, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’abagore, ndetse n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu, hamwe n’izindi serivisi zitandukanye.

Mu ijambo yavuze muri icyo gikorwa, Ponombo Felix, ushinzwe igenzura n’ubuziranenge bwa serivisi z’ubuzima mu biro by’akarere ka Haute-Kotto, yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku nkunga y’ubutabazi batanga.

Yagize ati: “Twishimiye cyane kuba umutwe w’abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA waje hano kuvura abari mu nkambi ya Gobolo 1 indwara zitandukanye. Iki gikorwa kigaragaza ubufatanye bwiza busanzwe hagati ya MINUSCA n’abaturage ba Bria. Ni igikorwa cyiza kandi gifite agaciro kubona izi serivisi z’ubuvuzi zinoze.”

Umwe mu bahawe ubuvuzi, Adama Babiru, na we yashimiye abasirikare b’u Rwanda bamuvuye kandi bakamuha imiti ku buntu.

Yagize ati: “Turashimira abasirikare b’u Rwanda baduhaye ubuvuzi ku buntu. Turasaba ko ibi bikorwa by’ubuvuzi byakomeza kuko bigoye ku batuye muri iyi nkambi kubona serivisi z’ubuzima ziboneye.”

Abaturage bavuwe indwara zitandukanye
Ingabo za RDF ziri muri Mozambique zatanze serivise z’ubuvuzi ku baturage 410
Abaturage b’i Bria ni bo bahawe serivise z’ubuvuzi
Nyuma yo gusubizwa mu byabo bavuwe indwara zinyuranye n’ingabo z’u Rwanda ziri Santarafurika

Photos:

[fluentform id="3"]