sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zashimiwe ubunyamwuga

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Juba, muri Sudani y’Epfo, Brig.Gen. Mohammad Iqbal Hossain, yashimiye abasirikare b’u Rwanda ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bibaranga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga Batayo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ubwo yasuraga ingabo z’u Rwanda yakiriwe n’umuyobozi wazo Col Innocent Rwaka Muhirwe, amusobanurira inshingano bafite nk’ingabo zoherejwe muri ako gace, ashimangira by’umwihariko ko bashinzwe kurinda abasivili.

Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain yashimangiye ko kurinda abasivili ari yo nshingano nyamukuru yabo muri ubu butumwa barimo, anabasaba kwitwararika ku mabwiriza agenga imikoreshereze y’intwaro, no kwirinda gukoresha imbaraga za gisirikare aho bidakenewe.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu 2014, aho zagiye zihakora ibikorwa byinshi bikomeye byo kurengera abaturage, cyane cyane kurinda umutekano wabo no kubagezaho serivisi z’ubuvuzi.

Mu 2015 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza n’abapolisi muri ibi bikorwa. UNMISS igaragaza ko inyinshi mu ngabo n’abapolisi bari muri ubu butumwa muri Sudani y’Epfo ari abaturutse mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]